Kigali

Jose Mourinho ari gukubita agatoki ku kandi mbere y’uko agongana na Man United muri Europa League

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/10/2024 12:22
0


Jose Mourinho usigaye utoza Fenerbahce yo muri Turkey yavuze ko hari umwenda Manchester United imurimo, ikaba igomba kuwishyurira mu kibuga ubwo aya makipe yombi araba acakirana mu mikino wa Europa League.



Jose Mourinho yavuze ko agomba guhana Manchester United yihanukiriye akayereka ko n’ubwo yamwirukanye atari umutoza mubi. Yatangaje ko aza kubikora mu mukino Manchester United iza gukinamo na Fenerbahce kuri uyu wa Kane mu mikino ya Europa League.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu muri Turkey kuri Sukru Saracoglu ni bwo Mancherster United iza gucakirana na Fenerbance mu mukino wa gatatu mu matsinda ya Europa League. 

Ikipe ya Man United itorohewe muri iyi minsi mu mikino ibiri yakinnye mu matsinda y’iri rushanwa, nta mukino n’umwe iratsinda kuko imikino ibiri yombi yayinganyije.

Jose mourinho umaze imyaka 6 atandukanye na Manchester United yirukanwe, yavuze ko hari ibyo atari yibagirwa ariko Man United ayiteguza guhura n’akaga mu mukiino iza gucakiranamo na Fenerbanche kuri uyu wa Kane.

Jose Mourinho muri 2018 ubwo yari azi ko agiye gushyira Manchester United ku murongo, yasabye ubuyobozi ko bwakwirukana abakinnyi bagandisha bagenzi babo nka Paul Pogba n’abandi, ahubwo biza kurangira ari we wirukanwe asimbuzwa Ole Gunnar wari warakiniye Man United.

Mu makipe 36 ari gukina imikino ya Europa League, Mancheter United ubu ni iya 21 aho ifite amanota abiri gusa, kuko imikino ibiri imaze gukina yarayinganyije. Ikipe ya Fenerbanche yo iza gucakirana na Manchester United, ni iya 14 kuko mu mikino ibiri imaze gukina yanganyije umwe, itsinda undi biyiha amanota 4. 

Jose Mourinho yarahiriye gutsinda Manchester Unired yamwirukanye 

Jose Mourinho araza gucakirana na Mancherster United ari gutoza Fenerbache 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND