RFL
Kigali

Gary Neville yafashe inshingano zari zifitwe na Sir Alex Ferguson muri Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/10/2024 14:04
0


Umwongereza Gary Neville wakiniye Manchester United igihe kirekire, ubu yamaze guhabwa inshingano zo kuba Ambasaderi wa Manchester United nyuma y’uko izo nshingano zambuwe Sir Alex Ferguson wari uzimazeho imyaka 10.



Mu minsi ishyize nibwo umuyobozi wa Manchester United, Sir Jimm Ratcliffe yakuyeho umushahara ungana na Miliyoni 2.26 z’amayero yasohokaga mu ikipe buri mwaka, agahabwa Sir Alex Ferguson nka Ambasaderi wa Man United. Alex Ferguson akimara gukurirwaho uwo mushahara we ako kanya yahise anatakaza inshingano zo kuba Ambasaderi wa Manchester United.

Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru cyanditse ko nyuma y’iminsi mike Sir Alex Ferguson atakaje inshingano zo kuba Ambasaderi wa Manchester United, Gary Neville wakiniye iyi kipe yahise ajya muri izo nshingano.

Muri 2013 nibwo umusaza Sir Alex Ferguson yahawe inshingano zo kuba Ambasaderi wa Manchester United, nyuma y’uko yari asezeye ku kazi ko gutoza iyi kipe yatoje imyaka 27, izo nshingano azihabwa nk’igihembo cy’uko yafashe ikipe akayigeza ku bigwi bitandukanye, ndetse akaba yari yarashiriweho umushahara ungana na miliyoni 2.26 z’amayero ku mwaka.

Ubwo amasezerano ya Sir Alex Ferguson yaseswaga amaso ku maso yaganiriye  na Sir Jimm Ratcliffe amubwira ko agomba kubera abandi urugero umushahara we ukavanwaho kugira ngo abone aho ahera akuraho imishahara yahabwaga abantu batari ngombwa muri United.

Nyuma y’uko Sir Axex Ferguson w’imyaka 82 y’amavuko akuriweho imishahara ye muri Manchester United bigatuma anatakarizamo akazi ke, ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Mail na The Sun byatangaje ko inshingano uyu mukambwe yari afite muri Man United zahawe uwahoze ari myugariro wayo Gary Neville.



Gary Neville wabaye myugariro wa Manchester  United niwe wahawe inshingano zo kuba Ambasaderi w'iyi kipe

Sir Alex Ferguson awatoje Manchester United igihe kirekire aherutse kwamburwa inshingano zo kuba Amasaderi wa Man United  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND