Umwongereza Gary Neville wakiniye Manchester United igihe kirekire, ubu yamaze guhabwa inshingano zo kuba Ambasaderi wa Manchester United nyuma y’uko izo nshingano zambuwe Sir Alex Ferguson wari uzimazeho imyaka 10.
Mu minsi ishyize nibwo umuyobozi wa Manchester United, Sir Jimm Ratcliffe yakuyeho umushahara ungana na Miliyoni 2.26 z’amayero yasohokaga mu ikipe buri mwaka, agahabwa Sir Alex Ferguson nka Ambasaderi wa Man United. Alex Ferguson akimara gukurirwaho uwo mushahara we ako kanya yahise anatakaza inshingano zo kuba Ambasaderi wa Manchester United.
Ikinyamakuru Daily Mail dukesha
iyi nkuru cyanditse ko nyuma y’iminsi mike Sir Alex Ferguson atakaje inshingano
zo kuba Ambasaderi wa Manchester United, Gary Neville wakiniye iyi
kipe yahise ajya muri izo nshingano.
Muri 2013 nibwo umusaza Sir Alex Ferguson yahawe inshingano zo kuba
Ambasaderi wa Manchester United, nyuma y’uko yari asezeye ku kazi ko gutoza iyi
kipe yatoje imyaka 27, izo nshingano azihabwa nk’igihembo cy’uko yafashe ikipe
akayigeza ku bigwi bitandukanye, ndetse akaba yari yarashiriweho umushahara
ungana na miliyoni 2.26 z’amayero ku mwaka.
Ubwo amasezerano ya Sir Alex Ferguson yaseswaga amaso ku maso
yaganiriye na Sir Jimm Ratcliffe amubwira ko agomba kubera abandi
urugero umushahara we ukavanwaho kugira ngo abone aho ahera akuraho imishahara
yahabwaga abantu batari ngombwa muri United.
Nyuma y’uko Sir Axex Ferguson w’imyaka 82 y’amavuko akuriweho imishahara ye muri Manchester United bigatuma anatakarizamo akazi ke, ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Mail na The Sun byatangaje ko inshingano uyu mukambwe yari afite muri Man United zahawe uwahoze ari myugariro wayo Gary Neville.
Gary Neville wabaye myugariro wa Manchester United niwe wahawe inshingano zo kuba Ambasaderi w'iyi kipe
TANGA IGITECYEREZO