RFL
Kigali

Etincelles FC yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/10/2024 10:03
0


Kuri iki Cyumweru Tariki 20 Ukwakira 2024, nibwo inteko rusange ya Etincelles FC yateraniye mu Karere ka Rubavu, yemeza Ndagijimana Enock nk'umuyobozi mushya aho yasimbuye Singirankabo Rwezambuga Omar wagizwe uwungirije.Uyu mugabo agiriwe icyizere nyuma y'uko yigeze kuyoboraho iyi kipe ariko aza kwegura tariki 14 Werurwe 2024.



Iyi nteko rusange kandi  yanzuye ko Umwali Belinda ufite ibikorwa by’ubucuruzi bw’amahoteli,aba Visi Perezida wa Kabiri.

Enock ubwo yeguraga muri Werurwe, yabwiye abanyamuryango ko yeguye kubera kubura umwanya uhagije wo gukurikirana ikipe. Yari yatorewe kuyobora Etincelles FC tariki 12 Gashyantare 2022 asimbuye Hitayezu Dirigeant nawe wari weguye ku wa 24 Gicurasi 2021.

Muri Etincelles FC kandi hashizweho Komisiyo ngenzuzi igizwe na Bazimaziki Damien Perezida wa yo, Kayange Joseph na Bigenimana Emmanuel bagizwe abanditsi.

Hashyizweho  kandi Komisiyo nkemurampaka iyobowe na Mabete Dieudonné, Mbonabucya Protegène aba Visi Perezida naho Muvunyi agirwa umwanditsi.

Etincelles iri ku mwanya wa 12 n'amanota 5 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.


Kuri iki Cyumweru habaye inteko rusange muri Etincelles yarangiye Ndagijimana Enock yongeye kuba umuyobozi wayo

Ndagijimana Enock yongeye guhabwa inshingano zo kuyobora Etincelles








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND