RFL
Kigali

Rayon Sports WFC yaciye agasuzuguro, APR WFC igwa miswi: Uko Shampiyona y’u Rwanda mu bagore yagenze ku munsi wa Gatatu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/10/2024 9:03
0


Iki cyumweru kirangiye gisize Shampiyona y'u Rwanda mu cyiciro cya Mbere mu bagore hasojwe gukinwa umunsi wa Gatatu, aho ikipea ya Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona gishize ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu ntangiriro.



Kuri uyu wa Gatandatu nibwo imikino ya shampiyona y'u Rwanda mu bagore yakomezaga ubwo hakinwe umukino umwe gusa. Ni umukino APR WFC yakiriye Bugesera WFC kuri Kamena urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Indi mikino yose yakinwe ku cyumweru ku Mumena, Inyemera yakiriye Muhazi itsindwa ibitego bibiri kuri kimwe, Kamonyi WFC itsindira Forever i Nyamirambo kuri Tapis Rouge. 

Kuri Kigali Pele Stadium AS Kigali yatsinze Mutunda ibitego bitatu ku busa, Fatima igwa miswi na Police WFC I Masaka ku Kicukiro. 

Mu Nzove ikipe ya Rayon Sports W FC yandagaje Indahangarwa iyitsinda ibitego birindwi ku busa. 

Imikino y'umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y'u Rwanda isize Mukandayisenga Jeanine wa Rayon Sports WFC ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi kuko afite ibitego 10, Ukwikunda Jeanette nawe wa Rayon Sports afite ibitego bitanu, Niyonshuti Emelance wa Rayon Sports afite ibitego bitatu. 

Mu bandi bakinnyi bafite ibitego byinshi muri shampiyona y'abagore ni Ihirwe Regine wa APR WFC, Ishimwe Mizero Evelyne wa Kamonyi, Mukeshimana Dorothee wa Rayon Sports, Ugirumurora wa Fatima afite ibitego bibiri naho Umwari Uwase wa AS Kigali afite ibitego 2.


Uko imikino yarangiye muri shampoiyona y'abagore umunsi wa Gatatu


Abakinnyi batatu bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi ni aba Rayos Sports WFC


Rayon Sports WFC niyo kipe itaratakaza umukino n'umwe kuko ifite amanota Icyenda ku Icyenda

Graphics: Idrissa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND