RFL
Kigali

Mu marira menshi Neymar yavuze uko yari abayeho mu bubabare nyuma yo kugira imvune

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/10/2024 8:26
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil na Al Hilal yo muri Arabia Saudite yafashwe n'ikiniga ararira ubwo yarimo avuga ukuntu yagize ububabare bitewe no kuba kure y'ikibuga nyuma yo kugira ikibazo cy'imvune.



Ibi yabigarutseho ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024 ubwo yaganiraga na Shene ya YouTube ya NR Sports.

Uyu mukinnyi wafashwe n'amarangamutima akarira, yavuze ko akimara kuvunika yagize ububabare bukomeye ndetse anavuga ko buri munsi yababazwaga no kuba ari kure y'ikibuga.

Ati" Numvise ububabare bukabije muri ako kanya nkimara kumenya ko ibijyanye n'imvune bikomeye.Icyo nifuza cyane mu buzima ni ugukina umupira w'amaguru. Nababaye buri munsi bitewe no kuba kure y'ikibuga, icyo ni cyo kimbabaza cyane. 

Nshyize umutima ku bantu b'igenzi mu buzima bwanjye, umuryango wanjye n'inshuti n'umupira w'amaguru. Nagiye mbyuka igihe cyose nagiye mvunika . Ariko ntabwo nagaruka igice".

Neymar yatangaje ibi nyuma y'uko yari amaze amezi 11 yaravunitse aho yari yaravunikiye mu ikipe ye y'Igihugu ya Brazil. 

Kuri ubu uyu mukinnyi agiye gusubira mu kibuga ndetse ari bube ari ku mukino ikipe ye ya Al Hilal iri bukinemo na Al Ain kuri uyu wa Mbere Saa Kumi n'Ebyiri mu mikino ya Champions Ligue yo ku Mugabane wa Aziya.

Neymar yagize ikibazo cy'imvune nyuma y'iminsi mike aguzwe na Al Hilal dore ko yari amaze no kuyikinira imikino 5 gusa.



Neymar avuga ko yagize ububabare bukomeye nyuma yo kugura imvune yatumye amara amezi 11 adakandagira mu kibuga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND