Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bella Kombo agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, binyuze mu gitaramo yatumiwemo n’umuramyi Eddy Muramyi azafatiramo amashusho y’indirimbo ze nshya.
Ni igikorwa yateguye kigamije gushyira akadomo ku
ndirimbo zigize Album ye ya mbere yise ‘Rukundo’ kizabera mu Crown Conference
Hall i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Ni ubwa mbere uyu musore agiye gukora igitaramo nk’iki
agamije gufatira amashusho indirimbo ze zinyuranye amaze igihe ari gutegura, mu
gihe cy’imyaka ibiri ishize ari mu muziki.
Edyy Muramyi yabwiye InyaRwanda ko yatumiye Bella
Kombo kubera ko ari umuramyi ugezweho muri Tanzania, kandi n'indirimbo zigaruriye
cyane abatuye ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba muri iki gihe kuva mu myaka ishize.
Ati "Ni umuntu nkunda, kandi nkakunda n'ibikorwa
bye. Rero naramwegereye aranyemerera biba byiza rero ko yemeye ko tuzakorana mu
gitaramo, aho tuzaririmbana indirimbo ye ndetse n'iyanjye, bikazamfasha
kugira ngo umuziki wanjye urenge imbibi z'u Rwanda, ahubwo ube mpuzamahanga.
Navuga ko ari umuntu ukomeye rero."
Bella Kombo agiye gutaramira i Kigali mu gihe aherutse
gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo n'ibyo yakoreye iwabo
yahuriyemo n'abarimo Jado Sinza & Esther Umulisa bo mu Rwanda ndetse n'abo muri Afurika y'Epfo.
Eddy Muramyi ati "Ni umuntu mbona ko hari byinshi nzigiraho. Bizaba ari ikintu gikomeye cyane." Yavuze ko uretse Bella Kombo yatumiye, hari n'undi muhanzi wo muri Afurika y'Epfo yatumiye bazataramana muri iki gitaramo yise "Rukundo Live Recording."
Eddy Muramyi avuga kandi ko uretse gutaramana na Bella
Kombo hari n’indirimbo bazakorana ye, ndetse n’iyo bazasubiramo. Ati “Hari n’indirimbo
tuzakorana yanjye bwite, ariko tuzafatanya no gusubiramo indirimbo ye ‘Ameniona’
ndetse anafashe gusubiramo indirimbo yanjye bita ‘Musaraba’.
Yavuze ko iki gikorwa cye kizaba guhera Saa kumi z’umugoroba, ku wa 13 Ukuboza 2024.
Bella Kombo yaherukaga mu Rwanda hagati ya 14-18 Kanama
2024 mu giterane cyiswe "Thanksgiving Conference" kizaba cyateguwe na
Revival Palace Community Church Bugesera iyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime. Ni ubwa mbere agiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali.
Bella Kombo ni umuhanzikazi wavukiye muri Tanzania, akaba ari na ho atuye akanahakorera umurimo w'Imana. Yabonye izuba tariki 20 Gicurasi 1992.
Yagerageje gukora umuziki usanzwe anitabira irushanwa ryo kugaragaza impano, nyuma yo kubona atabaye uwa mbere, abigiriwemo inama na nyina, yanzura gukora umuziki wa Gospel.
Ni umwana wo mu muryango w'ibyamamare kuko nyina,
Jacqueline Wolper ari umwe mu banyamideli bakomeye mu gihugu cya Tanzania
wanamamaye muri Sinema.
Ni umwuzukuru w'umunyapolitike ufite amateka akomeye
muri Tanzania, Kombo Suleiman Kombo wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko
ya Tanzania.
"Alpha Omega" ni yo ndirimbo ye ya mbere bigaragara ko yageze kuri Youtube mu myaka 7 ishize. Ariko amakuru avuga ko indirimbo yise "Ninogeshe" ari yo yamwinjije mu muziki.
Mu 2022 ni bwo yakoze indirimbo yise "Nifinyange" yakunzwe cyane, kuva ubwo atangira kumenyekana.
Amateka avuguruye yayandikiwe n'indirimbo ye
"Ameniona" yakoranye Zoravo wataramiye mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu
mwaka mu gitaramo cya Jado Sinza uheruka kurushinga na Esther Umulisa.
Tariki 14 Mata 2024 ni bwo Bella Kombo yafunguriwe
amarembo mu muryango w'ubwamamare mu muziki wa Afrika ubwo yashyiraga hanze
indirimbo yise "Mungu Ni Mmoja" yaciye impaka mu muziki we.
"Mungu Ni Mmoja" ni indirimbo Bella Kombo
yakoranye na Evelyn Wanjiru na Neema Gospel Choir. Mu mezi 6 gusa imaze kuri
Youtube, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 12, ibintu bigaragaza ko ishobora
kuba indirimbo y'umwaka wa 2024 muri East Africa.
Eddy Muramyi yatangaje ko yakoranye indirimbo na Bella Kombo bazafatira amashusho mu gitaramo cye
Eddy Muramyi yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufatira amashusho indirimbo zigize Album ye nshya
Bella Kombo agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya Kabiri nyuma ya Kanama 2024 aho yari yitabiriye igiterane cyabereye mu Bugesera
Bella Kombo yamamaye mu ndirimbo zamuhaye ikuzo muri iki gihe zirimo nka "Ameniona" na "Mungu Ni Mmoja"
Igikorwa cyo gufata amashusho y'indirimbo zigize Album 'Rukundo' ya Eddy Muramyi kizaba ku wa 13 Ukuboza 2024
TANGA IGITECYEREZO