Buri mwaka tariki 15 Ukwakira, u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Ni umunsi wizihizwa hazirikanwa uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikike.
Kuri uyu wa Kabiri tariki
15 Ukwakira 2024, u Rwanda ruri kwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga
wahariwe umugore wo mu cyaro ku nshuro ya 27.
Muri uyu mwaka, umunsi
nk’uyu wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ibidukikije, Ubuzima bwacu.”
Kwizihiza uyu munsi muri
uyu mwaka ntibisanzwe kuko hari kwibandwa ku ruhare rw’umugore wo mu cyaro mu
kubungabunga ibidukikije yita cyane ku mutungo kamere, ku butaka ndetse no ku
mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.
Harazirikanwa kandi
hanishimirwa uruhare rwabo mu iterambere ry'imiryango n'igihugu muri rusange,
barushaho gushyigikirwa kugira ngo babashe kugera kure mu iterambere, barushaho
kwita ku ku bidukikije.
Ni umwanya mwiza wo
gukangurira abagore gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije bita
cyane ku mutungo kamere, ubutaka, kwita ku mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi no
guharanira kubikuramo umusaruro uhagije. Ibi bizabafasha kwihaza mu biribwa,
kuzamura imirire no guhanga imirimo ibafasha kwiteza imbere.
Kuri uyu munsi kandi ni
umwanya wo kurebera hamwe inzitizi umugore wo mu cyaro ahura nazo zimubuza
kubyaza umusaruro amahirwe ahari no kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo arusheho
gutera imbere.
Ku rwego rw’Igihugu, uyu
munsi mukuru uri kwizihirizwa mu Mudugudu wa Gashasha mu Kagari ka Gatare,
Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe.
Uyu munsi abagore baho,
bishimira iterambere bakomeje kugeraho bafatanyije n'abagabo babo. Bavuga ko
byose babikesha umutekano n'imiyoborere myiza iri mu gihugu.
Umunsi Mpuzamahanga
w'Umugore wo mu Cyaro wemejwe n'Inama y'Umuryango w'Abibumbye yateranye mu
1994, banzura ko uyu munsi wajya wizihizwa buri mwaka ku ya 15 Ukwakira nyuma
yo kubona ko hari ibibazo bimwe na bimwe bizitira umugore wo mu cyaro ntabashe
kugera ku iterambere ry'umuryango we ndetse n'iry'igihugu muri rusange.
Mu Rwanda, hari gahunda zitandukanye zifasha abagore kwiteza imbere, zishingiye kuri gahunda y’Iterambere y’imyaka 5 (NST2).
Nubwo hari intambwe yatewe, umugore wo mu
cyaro aracyahura n’inzitizi zitandukanye, nko kwitinya cyane cyane mu
kugaragaza ibibazo byabo, gukora imirimo imwe n'imwe batari bamenyerewemo
n'ibindi. Nko mu buhinzi, 57,6% by’abagore bakora ubuhinzi butagamije isoko, mu
gihe abagabo ari 44,1% (LFS, 2024).
Uyu mwaka, Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro wizihirijwe muri Nyamagabe
TANGA IGITECYEREZO