RFL
Kigali

Redemption Voice ikomeje kwanda yavunguriye abakunzi bayo kuri Album yengetse ''Imiliyoni"-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/10/2024 16:38
0


Redemption Voice Canada bashyize hanze indirimbo nshya yengetse bise "Imiliyoni", ikaba yaranditswe na Yves Ishimwe, Hervé Mbungabunga ndetse na Davy Hatunga. Amajwi yayo yakozwe na Marc Kibamba afatanyije na Farley, naho amashusho afatwa na Landry SB.



Mu magambo y'Ikirundu, baterura bagira bati "Uhoraho Imana, ninibagira ivy’urukundo rwawe, urabinyibutsa kandi icaha canje, hamwe cagwira, ubuntu bwawe bwarushirije kugwira. Nar’uwo gupfa ungira muzima nari mu mwiza Yesu arambona mfis’impamvu ibihumbi zo kugushima mfis’impamvu imiliyoni zo kugushima."

Ni indirimbo yaryoheye cyane abakunzi b'iri tsinda ndetse n'abakunzi b'umuziki wa Gospel muri rusange. Danny Daniel yagize ati "Abafise impamvu imiliyoni zo gushima Umwamii kubera yatweretse urukundo n'imbabazi n'ubuntu tutazobona ahandi mumpe 'like'."

Abandi bati "Imana ibahezagire cane kandi mutere muja imbere mu burere bwose. Indirimbo induhuriye umutima. Jewe ubundi nari ndabakumbuye. For sure I really like this song "Imiriyoni" [Ni ukuri nakunze cyane iyi ndirimbo]. Redemption Voice mwubahwe".

Amashusho y'indirimbo "Imiliyoni" ya Redemption Voice ari na yo yitiriwe album yabo nshya, bayafashe mu kwezi kwa mbere kw'uyu mwaka wa 2024. Iyi ndirimbo isohotse mu gihe aba baramyi b'amajwi azira amakaraza bari kwitegura igitaramo gikomeye kizaba tariki 09/11/2024 muri Algonquin Commons Theatre mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. 

Yves Ishimwe ni we muhuzabikorwa w'iki gitaramo "Yangiriye Neza 2nd Edition". Yabwiye inyaRwanda ko ari iki gitaramo gifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza no guhimbaza Yesu Kristo. Yavuze mu byo biteze ari uko benshi bazakira Yesu, ndetse hari "abazabohoka n'ibihe byiza byo kugendererwa n'Imana biciye mu kuyihimbaza."

Redemption Voice ni itsinda ry'abaramyi b'Abarundi, rikaba rikorera i Burundi no muri Canada. Redemption Voice Burundi igizwe n'abantu batanu ari bo: Hervé, Davy, Zackarie, Bénie Bernice na Hervé Patrick. Ni mu gihe Redemption Voice Canada igizwe n'abantu 7 ari bo: Yvan, Leslie, Eric, Greta, Corine, Adonis na Kelly.

Redemption Voice ni itsinda ryatangiye gukora umurimo w'Imana mu mwaka wa 2007, aho bari bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye. Kugeza uyu munsi babaye abagabo n'abagore bakibirimo. Ryujuje imyaka 17 rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bamamaye mu ndirimbo zirimo "Yuguruye Ntawugara", "Ni Wewe gusa", "Nashimwe", "Yangiriye Neza", "Ndakwizigiye", "Naho Nagendeye" na "Yarankunze". Amajwi yabo meza, imyandikire myiza, biri mu bituma ibihangano byabo bikundwa cyane.

Redemption Voice bishimira ko abantu benshi bakijijwe binyuze mu ndirimbo n'ibitaramo bakoze. Ikindi kibatera amashimwe ni uko "hari abo twabereye icyitegererezo cyangwa urugero mu kuririmba indirimbo zo kuramya nabo ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije".

Kuba bakomeje kwanda bakaba bakorera i Burundi no muri Canada, ni ipaji y'igitabo cy'amateka yabo ibaryohera cyane. Babishimira Imana mu buryo bukomeye. Kandi ni urugendo rugikomeje kuko bitegura gufungura Redemption Voice mu Burayi.

Bati "Yego Imana yatugiriye neza kuko twagiye twaguka, ubu hamaze kuvuka Redemption Voice Canada ndetse imaze gusohora ibikorwa bitari bike. Vuba hagiye kuvuka na Redemption Voice muri Europe n'ahandi hose Yesu azadushoboza kugera".

Redemption Voice ivuga ko mu myaka 5 iri mbere yifuza kuzabona benshi bamenya Kristo ku bw'indirimbo baririmba, benshi bagakira indwara biciye mu kuramya, itorero n'abakristo bagashyigikira abaririmbyi kuruta uko bigeze kubikora, hanyuma abaririmbyi bagakora batavunika.


Redemption Voice bashyize hanze indirirmbo nshya iri mu zigize album nshya "Imiliyoni"


Redemption Voice ikomeje kwaguka umunsi ku wundi


Redemption Voice bategerejwe mu gitaramo gikomeye muri Canada

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "IMILIYONI" YA REDEMPTION VOICE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND