RFL
Kigali

Yemeye amakosa! Impumeko y'Umutoza w’Amavubi ku mukino wo kwishyura Benin- VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/10/2024 18:26
0


Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere cyagarukaga ku uryo ikipe y’igihugu, Amavui yiteguye gucakirana na Benin kuri uyu wa Kabiri, umutoza wayo, Trosten Frank yagarutse ku bakinnyi batandukanye bagiriye ibibazo ku mukino wa Benin ndetse n’abatarakinnye, anavuga ko u Rwanda rwahanwe na Benin.



Umutoza w’Amavubi,Trosten Frank yavuze ko u Rwanda rwitwaye nabi mbere ya Benin, avuga ko bimeze nko kutubahiriza amategeko kandi iyo utubahirije amategeko uhanwa.

Ati “ Icyabuze? Nabwiye abakinnyi banjye ko kuri uru rwego uba ugomba guhanwa iyo hari ibyo utubahirije cyangwa ngo ibintu ntibibe uko byateguwe. Ni uko byagenze mu mukino warangiye, Twabiganiriyeho, kandi ntabwo dushaka gusubiramo amakosa twakoze.

Nk'uko nabivuze iyo wakoze amakosa urakosorwa cyane ko kuri uru rwego amakipe yombi aba afite intego imwe. Benin ni ikipe ihagarara inyuma ikaza kuzamukira rimwe, bafite kandi abakinnyi bashobora gukora byose, njye navuga ko ari ikipe nziza twakinnye.

Ku bakinnyi bavunitse nagaruka nko kuri Jojea ubu ameze neza, manzi Thiery we uko ameze si ibyo kubanza mu kibuga''.

Umutoza yabajijwe uko amakosa yakozwe mu mukino wa mbere wa Benin azakosorwa, ndetse anabazwa ibyo kwitega ku mukino wo kuri uyu wa Kabiri. Ati” Ntabwo navuga ko ari amakosa cyane, bari bafite umwataka muremure nka Steve Monue kandi bose bari barebare muri rusange kandi taye z’abakinnyi bacu bugarira biragoye kugira ngo babafate.

Turagerageza kubabuza gukina imipira yo mu kirere gusa biragoye kuko ntabwo twahagarika intebe mu rubuga rw’amahina ngo bazihagarareho bugarira. Iyo bimeze gutya haba hagomba kubaho kwirinda nk'uko nabibwiye abakinnyi banjye ko tugomba kwirinda imipira y’imiterekano.

Ntekereza ko ikipe yacu imeze neza kandi tugomba gukina umupira w’amaguru, mwarabibonye mu mukino uheruka ko iminota itatu twakinnye neza ndetse tukarema uburyo bw’ibitego. Ikigomba kuba ni no kugerageza kubyaza amusaruro ayo mahirwe aba aboneka. Nk'uko natangiye mbivuga ni umukino utoroshye, tuzagerageza kubacanaho imiriro mpaka umukino urangiye''.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Torsten yanavuze ko Johan Marvin Kury atazakina umukino wo kwishyura bafitanye na Bénin uteganyijwe ku wa Kabiri. Impamvu yatanze ngo ni uko uyu mukinnyi yamuhamagaye agamije kureba urwego rwe aho ngo abona ko ataragera ku rwego rwiza kubera igihe kinini yari amaze mu mvune.

Umutoza yabajijwe impamvu atakinishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Manguende mu mukino wa mbere wa Benin, avuga ko yahisemo Niyomugabo Claude nk’umukinnyi wakinnye neza ku mukino wa Nigeria, cyane ko muri uyo minsi Manguende we atari mu ikipe y’igihugu. Yagaragaje ko iyo umukinnyi abonetse atari ngombwa guhita amukinisha ngo ni uko uwo munsi yabonetse, ahubwo na Claude yari anakwiriye gukina umukino wa Benin nk’igihembo cy’uko yitwaye neza kuri Nigeria.

Trosten Frank utoza Amavubi umukino aza gukina na Benin kuri uyu wa Kabiri, niwo ugaragaza ubushongore n’ubukaka bwe, kuko nawutsinda  aratuma u Rwanda rugira amanota Atanu.  Mu gihe u Rwanda ruza gutakaza uyu mu kino mu buryo bwo kunganya cyangwa gutsindwa, icyizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika kiratangira kuyoyoka.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND