RFL
Kigali

Ikipe y'igihugu ya Nigeria yanze gukina na Libya kubera kwakirwa nabi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/10/2024 18:48
0


Ikipe y'igihugu ya Nigeria yafashe rutemikerere yisubirira iwabo nyuma y'uko itsimbaraye ku mwanzuro wo kudakina na Libya bijyanye n'uko bakiriwe nabi muri iki gihugu.



Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri Saa Kumi n'Ebyiri nibwo byari biteganyijwe ko ikipe ya Libya izakira Nigeria mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco, ariko kuri ubu ntabwo uyu mukino ukibaye.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ikipe y'igihugu ya Nigeria yari yamaze gufata indege iyisubiza iwabo nyuma y'uko yari yageze muri iki gihugu. Ibi byatewe n'uko ubwo ku munsi w'ejo ku Cyumweru iyi kipe y'igihugu yageraga muri Libya yakiriwe nabi cyane.

Byatangiye indege y' ikipe y'igihugu ya Nigeria iyobywa ijyanwa i Tripoli aho kujya i Benghazi aho umukino wari kuzabera. 

Nyuma yo kugera ku kibuga cy'indege abakinnyi b'iyi kipe y'igihugu bahamaze amasaha arenga 12 babuze ubufasha, imizigo yabo yafatiriwe, Internet yakuweho, nta biryo, nta byo kunywa ndetse n’amarembo asohoka yafunzwe ntaho kunyura hahari, dore ko n’uwari ubatwaye yaraye mu ndege.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Mugabane w'Afurika, CAF ryavuze ko akanama gashinzwe imyitwarire katangiye gukora iperereza kuri iki kibazo ndetse ko uwo kazasanga yararenze ku mahame yaryo azahanwa.

Umukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi muri Nigeria, warangiye Super Eagles itsinze igitego 1-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • masengeshod23@gmail.com2 hours ago
    Bakurikirane neza bamenye icyabiteye





Inyarwanda BACKGROUND