Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, rwasabye abafite insengero zashoboye kuzuza ibisabwa mu igenzurwa ryakozwe zikaba zitarakomorerwa gutegereza bihanganye, mu gihe iki gikorwa kikirimbanije.
Hari benshi mu bafite
insengero zafunzwe mu gihe cy'igenzura rimaze iminsi rikorwa ku nsengero n'imisigiti mu Rwanda bamaze kuzuza
ibyo basabwaga gukosora bibaza impamvu badakomorerwa ngo bongere guterana nk'ibisanzwe.
Umwe mu bibaza iki
kibazo, ni uwiyita Fr. Edmond Marie Rudahunga Cyiza ku rubuga rwa X, wagize
ati: “Iyi ni Kiliziya ya Paruwasi Mutagatifu Stanislas Ruyenzi, iya 3 mu nziza
muri Kiliziya zose zo mu Rwanda. Kugeza ubu ariko irafunze nubwo kuva ku wa
30/08/2024, ikibazo cyari cyatumye ifungwa (amapave) cyakemutse. Dutegerezanye
igishyika gahunda yo gufungurira abujuje ibisabwa.”
Mu gusubiza iki kibazo, Urwego
rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwasubije ruti: “Nyuma y’igikorwa cy’igenzura
hazakurikiraho n’igikorwa cyo kureba niba ibyasabwe kubahirizwa byarashyizwe mu
bikorwa bityo insengero zujuje ibisabwa zikomorerwe. Mwihangane mu gihe iki
gikorwa kitararangira kandi igihe kizabera bizamenyeshwa abo bireba.”
Uru rwego ruherutse gutangaza
ko mu Ukuboza 2023 rwahuye n’abahagarariye imiryango itari iya Leta ishingiye
ku myemerere kuva ku rwego rw’Akarere, rubibutsa ko itegeko ryatangaga
uburenganzira ryabahaga igihe cyo gukora ku nzego zo gukora ku bari badafite
impamyabumenyi zisabwa ryarangiye muri Nzeri 2023.
Iryo tegeko ryateganyaga
ko bashobora kuzuza ibindi ariko byagera ku by’impamyabumenyi ritanga imyaka
itanu kuko bari bakeneye umwanya wo kwiga n’ibindi kandi yarangiye muri Nzeri
umwaka 2023.
Muri Gicurasi 2024 kandi
ngo RGB yandikiye abayobozi b’amadini bose ibasaba impapuro zerekana aho
amashami yayo ari, amakuru ku bayayobora n’urwego rw’amashuri bafite ariko bose
ntibashobora kubitanga.
RGB yagaragaje ko gufunga
insengero, imisigiti na kiliziya bitujuje ibisabwa bitagamije guhonyora
uburenganzira ku myemerere y’abantu ariko ko ahantu hasengerwa naho hakwiye
kugira amategeko hubahiriza mu gusigasira umutekano w’abahasengera.
Yagaragaje ko ibyo inzu
zisengerwamo zisabwa kuba byujuje byagenwe harebwa ibikenewe by’ibanze mu
kubungabunga ituze, umutekano n’ubuzima bwiza by’abazikoreramo kandi ari
uburenganzira bw’Umunyarwanda aho ari hose mu gihugu.
RGB igaragaza ko
ahasengerwa hakwiye kuba hubahirije imyubakire y’aho haherereye kandi hari
inzira n’imbuga ituma babona ubutabazi n’aho imodoka z’ubutabazi zanyura igihe
bibaye ngombwa.
Ubugenzuzi bwakozwe
bwagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye birimo; Inyubako zitujuje ibisabwa
n’amategeko y’imyubakire y’aho ziherereye, isuku itanoze, kutagira uburyo bwo
kurinda urusaku no kutagira impamyabumenyi muri tewolojiya ku bayisabwa.
Hari kandi gusengera
ahandi hantu hatemewe nko mu buvumo, mu mashyamba, mu migezi, mu misozi
n’ahandi, kutagira icyemezo cya RGB kibemerera gukora nk’itorero no kutagira
icyemezo cy’imikorere n’akarere aho bikenewe.
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byagaragaje ko nibura Abanyarwanda 390,000 batagira idini, Abakirisitu Gatolika barenga miliyoni 5, bingana na 40% by’Abaturarwanda bose, ADEPR ifite 21%, Protestant 15%, Abadiventisiti 12%, Abayisilamu 2%, na ho abakiri mu myemerere gakondo bari munsi ya 1%.
TANGA IGITECYEREZO