Umuvugabutumwa Xavier Rutabagisha yatangaje ko agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Vanessa Mutoniwase bamaze imyaka ine bari mu munyenga w'urukundo, yabanjirijwe n’imyaka itatu y’ubushuti no kumwigisha ijambo ry’Imana nk’umwe mu bakristu yafashaga kwiyegereza Imana.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira
2024, Vanessa na Xavier berekanwe mu Itorero ADEPR- Nyarugenge mu Mujyi wa
Kigali, ni mu gihe bitegura gusezerana imbere y'amategeko mu muhango uzaba mu
Ugushyingo 2024.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rutabagisha yavuze ko yatangiye
gukundana n'uyu mukobwa kuva mu 2021 'ariko mbere y'uko dukundana twari tuziranye
bisanzwe'. Ati "Yajyaga aza gusenga aho nigisha akaza akurikiye inyigisho,
mbese aje kumva ijambo ry'Imana."
Akomeza ati "Twaje kumenyana gutyo kuko nyine nabonye
afite imico myiza. Hanyuma urumva kurambagiza ntabwo uhita ukunda umuntu ako
kanya, ahubwo uko twagiye tuganira mbona n'imico ye, n'imyifato ye, igihe kiza
kugera kuko nanjye nari ngeze igihe cyo kurambagiza, hanyuma ndasenga, twebwe
turasenga hanyuma Imana ikakuyobora ku muntu ushobora kubana nawe, nyuma Imana
inyobora kuri we."
Xavier Rutabagisha yavuze ko icyo gihe Imana ikimara
kumubwira ko ariwe mugore w'ubuzima bwe, yafashe igihe cyo gukomeza kuba
inshuti n'uyu mukobwa no kubaka umubano uhamye kugeza ubwo amubwiye ko
yamukunze.
Yasobanuye ko mbere y'uko amubwira ko yamukunze, imyaka
itatu yari ishize ari inshuti zisanzwe, ndetse yafashe igihe cyo kumusengera,
kugenzura imico ye no kubona ko 'ari umuntu twahuze'.
Avuga ati "Ubusanzwe ndi umuntu ureba umuntu ujya mu ntego yanjye. Kuko, ndi umuvugabutumwa natekerezaga umuntu ushobora kunshyigikira mu muhamagaro, mu ivugabutumwa, dushobora gufatanya. Wa muntu wumva ibyo nkora, wa muntu dushobora kugendana muri urwo rugendo rwo gukorera Imana. Mbona ko ari we!"
Yavuze ko ubwo yateraga intambwe yo kubwira uyu
mukobwa ko yamukunze yatunguwe mu buryo bukomeye 'kuko yamfataga nk'umubyeyi wo
mu mwuka, yaranyubahaga, abona nyine ndi umuntu kuri we nakita ko ndi mukuru
cyane, ku buryo byinshi mu byo atari asobanukiwe mu by'ijambo ry'Imana
yarambazaga, nitware gute? Hano babigenza gute? Guhindura rero agasanga mubwira
ngo ndagukunda, yagize ubwoba ndabibona."
Xavier yavuze ko umunsi abwira uriya mukobwa ko yamukunze,
yahise amusaba igisubizo bakiri kumwe undi nawe arabimwemera. Asobanura ko uyu mukobwa
banyuranye muri byinshi byatumaga ‘mufata nk'umwana wanjye mu by'umwuka'.
Ati "Yari mu bantu bansobanuzaga iby'ijambo
ry'Imana. Bari benshi, najyaga gusenga ndi kumwe nabo, urumva iyo utindana
n'umuntu, hari ukuntu ugenda ubona imico ye, imyitwarire ye, ukabona ko ari
wavamo umufasha cyangwa se wavamo umugore muzima. Ni uko nyine naje kumubenguka
mbona ko twabana. Hanyuma ndabimusaba, arabyemera."
Xavier yavuze ko igihe cya ' fiançailles
' cyaranzwe no kubwizanya ukuri no gukomeza kwiga neza ku mukunzi we kugeza
ubwo biyemeje kurushinga.
Yasobanuye ko urugo ari igihe kiruta icyo uba umaze ku
isi ushingiye ku gihe uba warahereye urambagiza uwo mukunzi wawe.
Evangelist Xavier Rutabagisha ni umugabo
w‘umuvugabutumwa bwiza bw'umuhamagaro ufite intego yo guhamagarira abantu kuri
kristo Yesu.
Nk'uko abivuga, avuga ko yakijijwe afite imyaka 16
akiri muto afite amashagaga menshi ya gisore n’inzozi zibyo yifuzaga kuba muri
icyo gihe.
Ubwo yakizwaga hari ku cyumweru mu gitondo yicaye mu
rugo yumvise Umwuka Wera amurarika amubwira ngo nukurikira Yesu ntuzabyicuza
azagukoresha iby'ubutwari kandi azagukomeza, yumvise atazi ukuntu abaye gusa
yumvaga ari byiza ariko atazi ibimubayeho.
Umwuka wera yamurarikiye kujya mu nzu y'Imana uwo
munsi niwo munsi yinjiye mu rusengero rwa ADEPR, ahita yakira Yesu nk’umwami
n’umukiza. Kuva icyo gihe atangira gukorera Imana uko ashobojwe n'Imana.
Yanyuze muri korali zitandukanye abifatanya no kuvuga
ubutumwa mu byumba by’amasengesho mu rusengero mu nzira n’ahashoboka hose.
Uko imyaka ishira yagiye yagurirwa imbago n'Imana aho
kuri ubu yigisha kuri Radio Umucyo ivugira kuri 102.8 FM mu kiganiro’ Isaha
y'amahitamo’ buri wa kane saa 9:00 z'igitondo kugeza saa 10:00.
Imana yakomeje kumwagurira imbago aho uyu munsi afite
ikiganiro akora buri ku Cyumweru saa 18:20 z'umugoroba kuri Isibo tv kitwa ‘Imbaraga
z'ijambo rihindura’.
Umuvugabutumwa Xavier Rutabagisha ari kumwe n’umukunzi
we Vanessa Mutoniwase berekanwe mu rusengero kuri iki Cyumweru tariki 13
Ukwakira 2024
Xavier Rutabagisha yatangaje ko yabanje kuba inshuti n’uyu
mukobwa mbere y’uko biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore
Rutabagisha yavuze ko imyaka ine ishize ari mu rukundo
n’uyu mukobwa, kandi byatangiye amwigisha ijambo ry’Imana
Xavier Rutabagisha n’umukunzi we Vanessa baritegura
gusezerana imbere y’amategeko mu Ugushyingo 2024
TANGA IGITECYEREZO