Tariki 14 Ukwakira ni umunsi wa 287 mu igize umwaka, hasigaye 78 ukagera ku musozo.
Ibintu
biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu
munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu
mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1882: Hashinzwe
Kaminuza ya Punjab mu Buhinde, nyuma agace irimo kahindutse Uburengerazuba bwa
Pakistan.
1943: Imfungwa
z’Abayahudi zari zifungiwe n’Abanazi mu Nkambi ya Sobibor muri Pologne
zarigaragambije, zihitana abarinzi bagera kuri 11, zinakomeretsa abandi batari
bake.
Mu mfungwa zigera kuri
600 zari muri nkambi, kimwe cya kabiri cyazo zashoboye gucika ndetse ku
bw’amahirwe 50 muri zo zirokoka Jenoside yakorewe Abayahudi.
1952: Mu
Ntambara ya Koreya, Umuryango w’Abibumbye n’ingabo za Koreya y’Epfo batangije
igikorwa cyiswe Operation Showdown kigamijwe kurwanya u Bushinwa mu gitero cya
gisirikare cyabereye ahitwa Iron Triangle.
1968: Jim
Hines wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umugabo wa mbere waciye
agahigo ko kwiruka metero 100 mu gihe kigufi kitagera ku masegonda 10, kuko
muri aya marushanwa y’imikino ngororangingo yari yabereye muri Mexico yashoboye
kwiruka metero 100 mu gihe kitarenze amasegonda 9,95.
1973: Muri
Thailand habaye imyigaragambyo ikozwe n’abanyeshuri binubira ndetse bamagana
ubutegetsi bwa gisirikare bwari buyobowe na Thanom.
Iyi myigaragambyo
yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 100, yaguyemo abantu 77 abandi bagera kuri
857 barakomereka bikomeye.
1981: Visi
Perezida Hosni Mubarak yatorewe kuba Perezida wa Misiri nyuma y’icyumweru kimwe
Perezida Anwar al Sadat yishwe.
1982: Perezida
wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan, yatangije intambara yo kurwanya
ibiyobyabwenge.
1994: Uwari
umuyobozi wa Palestine, Yasser Arafat, Minisitiri w’Intebe wa Israel Yitzhak
Rabin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Shimon Peres bashyikirijwe
Igihembo cyitiriwe Nobel bitewe n’ibyo bakoze bikomeye mu masezerano y’i Oslo
ajyanye n’ishyirwaho rya Guverinoma ya Palestine.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1890: Dwight
D. Eisenhower, wabaje Jenerali mu Ngabo za Amerika, yabaye kandi Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1930: Joseph-Désiré
Mobutu: Wayoboye RDC kikitwa Zaïre kuva mu 1965 kugeza mu 1997. Amazina ye
nyakuri ni Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga. Yitirirwaga kuba
’indwanyi igenda ikusanya intsinzi ubutitsa aho ivuye ihasiga umuriro’. Utundi
tubyiniriro ni Umuyobozi mukuru w’impinduramatwara na Maréchal wa Zaïre.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1999: Julius
Nyerere, Umunyapolitiki w’imena muri Tanzania.
2003: Patrick
Dalzel-Job, umusirikare wo mu Bwongereza wagize uruhare rukomeye mu gutuma
hakorwa filimi izwi cyane nka James Bond.
TANGA IGITECYEREZO