RFL
Kigali

Davido yashyize umucyo ku mubano we na Wizkid

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/10/2024 13:34
0


Nyuma y'iminsi mike ishize Wizkid yibasiye Davido n'umuryango we, uyu muhanzi yakomoje ku mubano wabo, yemeza ko nta makimbirane bafitanye nk'uko byavugwaga.



Mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Wizkid, ndetse n'ikimenyimenyi mu mwaka wa 2023 mbere y'uko amurika ku mugaragaro album ye yise 'Timeless', barasohokanye kugira ngo ashyire umucyo ku mubano wabo.

Ibi yabitangaje mu gihe Wizkid aherutse kumushotora avuga ko ari umuhanzi utagira impano, ndetse ko n'amafaranaga afite atari ayo yakoreye ahubwo ari aya Se. 

Yakomeje avuga ko umuryango wa Davido batiyubaha nubwo bakize ndetse akomoza ku kuba afite Nyirarume ukuze nyamara ko yirirwa abyina kuri Tik Tok.

Ibi byatumye benshi bavuga ko aya magambo ya Wizkid yerekana no afitanye ibibazo na Davido wamaze kubihakana.

Yabwiye BBC ati: ''Kuba yaravuze kuriya si uko dufitanye ibibazo ahubwo niko abibona''.

Davido kandi yanavuze ko aherutse gusaba abafana be kutibasira aba Wizkid ku mbuga nkoranyambaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND