RFL
Kigali

Inkingo 1000 za Marburg zamaze gushyikirizwa u Rwanda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/10/2024 11:21
0


Ikigo Sabin Vaccine Institute cyahaye u Rwanda dose 1000 zo gukingira abantu icyorezo cya Marburg nk’uko icyo kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyabitangaje.



Ni inkingo zije ziyongera ku zindi icyo kigo cyari cyoherereje u Rwanda tariki ya 5 Ukwakira 2024, zigera kuri 700, hari hashize iminsi 9 icyorezo cya Marburg cyadutse mu gihugu kuko tariki ya 27 Nzeri 2024 ari bwo u Rwanda rwatangaje bwa mbere ko Marburg yageze mu Rwanda.

Tariki ya 6 Ukwakira 2024 ni bwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangiye gukingira icyo cyorezo cya Marburg haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na cyo by’umwihariko abaganga n’abandi bakora kwa muganga.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko kugera ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, hari hamaze gukingirwa doze 620.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva tariki ya 27 Nzeri 2024, Marburg yaduka mu Rwanda kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, hamaze kuboneka abayanduye 61.

Abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo ni 14, mu gihe 29 bari mu kato bakaba barimo kuvurwa n’abaganga, aho kandi 18 bamaze kugikira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND