RFL
Kigali

P.Diddy nawe yabijemo! Kanye West arashijwa guhohotera uwari umukozi we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/10/2024 10:18
0


Lauren Pisciotta wahoze ari umukozi w'umuraperi Kanye West Ye, yamusubije mu nkiko amushinja ko yamufashe ku ngufu mu 2019 mu birori byari byateguwe na P.Diddy uri mu gihome ushinjwa guhohotera abagera ku 120.



Muri Kamena uyu mwaka nibwo umukobwa witwa Lauren Pisciotta wahoze ari umukozi (Assistant) wa Kanye West, yamujyanye mu nkiko amushinja ko yamukoreyeho ishimisha mubiri ntaburenganzira yamuhaye ndetse ko yajyaga amwoherereza amafoto y'igitsina cye.

Kuri iyi nshuro ya Kabiri Lauren yamusubije mu nkiko aho noneho amushinja ko yamufashe ku ngufu mu 2019 mbere y'uko batangira gukorana. Mu mpapuro yagejeje mu rukiko rwa Los Angeles, yanavuze ko ibi bifite aho bihuriye n'umuraperi P.Diddy nawe ufunze akurikiranyweho ibirego by'ihohotera.

Lauren Pisciotta yavuze ko mbere yo gukorera Kanye yahoze ari inshuti ye. Mu 2019 yamutumiye mu birori byabereye mu nyubako ya Studio ya P.Diddy. Aha ngo akihagera Kanye yamuhaye ikinyobwa yashyizemo ikiyobyabwenge maze acika intege.

Akomeza avuga ko muri ibi birori ariho Kanye West yamufatiye ku ngufu. Hashize iminsi nibwo yahise amuha akazi azajya amuha umushahara ukubye kabiri mu rwego rwo kumucecekesha. 

Daily Mail yatangaje ko ibi Lauren ashinja Kanye bisa n'ibitumvikana ndetse ko yatangiye kwamaganwa ku mbuga aho abazwa impamvu muri Kamena ubwo yamuregaga atigeze abivuga, abandi bakibaza impamvu abizanyemo P.Diddy mu gihe nawe atorohewe n'ibirego bisa nkibi.

Lauren wahoze akorera Kanye West aramushinja ko yamufatiye ku ngufu mu birori byari byateguwe na P.Diddy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND