Kigali

Amavubi yagarutse mu Rwanda, atangira urugendo rwitegura Benin

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/10/2024 8:51
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yagarutse mu Rwanda,itangira urugendo rutegura umukino wo kwishyura rufitanye na Benin mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.



Iyi kipe y'igihugu yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru ahagana Saa Saba n'iminota 50 z'ijoro.

Amavubi yahise yerekeza muri Hoteli aho ari gucimbika muri iyi minsi kugira ngo atangire kwitegura umukino wo kwishyura afitanye n'ikipe y'igihugu ya Benin . 

Ni umukino uzaba ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha tariki ya 15 muri Stade Amahoro ndetse n'amatike yawo yamaze kujya hanze aho ari kugurwa nk'ibisanzwe ukanze *939*3*1#.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yagarutse mu Rwanda nyuma y'uko yari yatsinzwe na Benin mu mukino ubanza ibitego 3-0 mu mukino wabereye muri Côte d'Ivoire ku wa Gatanu w'iki Cyumweru.

Kugira ngo Amavubi agire icyizere cyo kuba yajya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco biri mu bibare igoye ariko mu gihe yatsinda Benin mu mukino wo kwishyura byaba bigishoboka dore ko yahita igira imanota 5 aho yaba iri ku mwanya wa Gatatu mu itsinda D arimo ikaba yaba arushwa na Benin ya Kabiri inota rimwe.









Abasore b'Amavubi bagarutse Rwanda mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND