RFL
Kigali

Urugendo rwagejeje Yugi gukorera ibikorwa bye by'umuziki mu nzu y'ibwami muri Korea y'Epfo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2024 22:39
0


Umuhanzi akaba n’umwarimu ku ishuri ryigisha Muzika 'Rwanda School of Creative Arts and Music' ryahoze ryitwa Nyundo Music School, Iradukunda Aimable [Yugi Umukaraza], ashobora kuba ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ubashije gukorera amashusho y'indirimbo ye mu nzu ya nyuma y'ibwami iherereye mu Mujyi wa Seoul muri Korea y'Epfo.



Yabigaragaje mu ndirimbo ye nshya yise 'Location' yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024, nyuma y'igihe yari amaze ayikoraho.

Ni indirimbo avuga ko yashoyeho Miliyoni 3 Frw mu ikorwa ry'amashusho yayo. Ariko abariyemo amafaranga yatanze mu rugendo n'ibindi yasabwe ariya mafaranga ararenga.

Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kuyikorera muri Seoul kubera ko yashakaga gutanga ibintu bishya mu muziki we.

Ati "Impamvu nakoreye iyi ndirimbo yanjye muri Seoul ni uko numvaga ariho intekerezo zanjye zinyobora, kandi nanjye nashakaga kurema ikintu gishya, nkatanga indi sura ya 'Video' zitamenyerewe inaha'.

Uyu musore wize umuziki iu ishuri rya Muzika rya Nyundo, avuga ko mu mezi abiri ashize ari bwo yakoreye urugendo i Seoul.

Agezeho yahisemo gukorera indirimbo ye mu nzu ya nyuma y'ubwami muri iki gihugu izwi nka 'Gyeongbokgung'.

Ni inzu ndangamurage izwi ku rwego rw'Isi. Ndetse hari Filime n'ibindi bihangano byagiye bikorerwamo mu rwego rwo kugaragaza ahashize h'ubwami.

Muri rusange, indirimbo ye ishingiye ku bantu babiri bakundana, aho umwe aba akumbuye mugenzi we yifuza guhura nawe, akamurangira aho aherereye bagahura.

Mu buryo bw'amashusho (Video) iyi ndirimbo yakozwe n'umunya-Korera, ariko yarangijwe n'umunyarwanda, Gitego Cedrick. Yugi ati “Narateze njyayo mpakorera indirimbo nsoje ngaruka mu Rwanda.”

Yugi yasoje amasomo ku Nyundo mu gihe kimwe n’abarimo umuhanzi Kenny Sol mu mwaka wa 2018, aho yigaga ibijyanye no gucuranga ibyuma bitandukanye by’umuziki cyane cyane ingoma.

Yugi yavuze ko akimara gusoza amasomo ye, ku Nyundo bashyize ku isoko akazi ku mwanya w’umwarimu wigisha kuvuza ingoma, atanga ibyangombwa bye kandi akora ikizamini abasha gutsinda.

Kuva ubwo atangiye kwigisha ku Nyundo. Yasobanuye ko mu gihe amaze ku Nyundo yahigiye byinshi byanatumye ashyira mu bikorwa inzozi yahoranye zo kwinjira mu muziki.

Ati “Muri iki gihe ndi umwarimu wigisha ibijyanye no kuvuza ingoma. Ubwo nasozaga amasomo naje gukora, bangirira icyizere babona ko mbishoboye.”

Akomeza ati “Kwinjira mu muziki rero ni uko ari ibintu nkunda, kandi nkunda umuziki, kuko mbona ariyo nzira yo kunyuzamo ibyiyumviro byanjye.”

Yugi avuga ko gukora umuziki nk’umwuga, byaturutse ku bihe yanyuzemo ubwo yaririmbaga muri korali ya ADEPR, kandi agacurangira korali.

Yasobanuye ko yinjiye mu muziki afite umwihariko, kuko ashaka kubakira urugendo rwe ku njyana ya Afro Fusion ahuza n’umuco w’u Rwanda.


 

Yugi Umukaraza yatangaje ko yakoreye amashusho y’indirimbo ‘Location’ muri Korea y’Epfo kubera ko yashakaga kwagura urugendo rwe rw’umuziki


Yugi Umukaraza avuga ko yakoresheje Miliyoni 3 Frw mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ye


Yugi yavuze ko umukobwa yifashishije muri iyi ndirimbo asanzwe akorana na company zikomeye muri Korea y’Epfo 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LOCATION’ YA YUGI UMUKARAZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND