Kigali

Beyoncé na Jay Z bahagurukiye abakomeje kubashyira mu gatebo kamwe na P.Diddy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/10/2024 13:28
0


Nyuma y'iminsi benshi bavuga ko Beyonce n'umugabo Jay Z bafite aho bahuriye n'ibirego bya P.Diddy, ubu biyambaje abanyamategeko baha gasopo abarimo Jaguar Wright baherutse kubitangaza mu kiganiro.



Abunganira Beyonce na Jay Z mu mategeko basubije ku byo umuhanzikazi Jaguar Wright aherutse kuvugira mu kiganiro yagiranye Piers Morgan cyitwa "Uncensored".

Icyo gihe Jaguar Wright yavuze ko Jay-Z kimwe na P. Diddy na we ari 'igisimba' aho yavugaga ko we na Beyoncé bafite abahohotewe babarirwa mu magana bafite icyo bavuga ariko babujije kuvuga.

Ikiganiro kikimara kugera hanze cyateje impagarara, abunganira Jay-Z na Beyoncé mu mategeko bahamagaye Piers Morgan bakamusobanurira ko ibirego byose ari ibinyoma kandi bidafite ishingiro.

Nyuma gato, Piers Morgan yemeje ko bemeye icyifuzo cy'abo banyamategeko cyo gusiba icyo kiganiro kuko ibyavugiwemo byose ari ibinyoma.

Alex Spiro uhagararire itsinda ry'abanyamategeko ba Jay Z na Beyonce yatangarije PageSix ko bitagarukiye aho gusa ahubwo bagiye kitabaza inkiko ku muntu wese wavuga ibinyoma kuribo cyangwa ubahuza n'ibirego bya P.Diddy.

Beyonce na Jay Z biyambaje abanyamategeko bihaniza abakomeje kubahuza n'ibirego bya P.Diddy

Umwongereza Piers Morgan waruherutse gukora ikiganiro kivuga ko Jay Z na Beyonce bafite aho bahuriye nibya P.Diddy, yahise asohora amashusho asaba imbabazi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND