RFL
Kigali

Chriss Eazy ategerejwe muri Uganda mu mushinga w’indirimbo na Sheebah Karungi, Azawi na Levixone

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2024 14:21
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy ategerejwe mu gihugu cya Uganda mu gitaramo cyiswe “Iwacu Heza” azaherekeza gukora ku mishinga y’indirimbo afitanye n’abarimo Sheebah Karungi, Priscilla Zawedde [Azawi] ndetse na Levixone wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Ni ubwa mbere uyu musore ugezweho mu ndirimbo ‘Sekoma’ agiye gutaramira muri kiriya gihugu. Mu 2023, bagerageje kumutumira biranga, ahanini bitewe n’ibyo yasabaga ndetse n’ibindi nkenerwa ku muhanzi uba ugiye gutaramira hanze y’Igihugu.

Igitaramo yatumiwemo cyiswe “Iwacu Heza” kigiye kuba ku nshuro ya Munani. Gihuza Abafumbira, Abanyarwanda n’Abarundi batuye muri Uganda, hagamijwe kwishimira umuco w’ibihugu byombi, gusabana kw’imiryango n’ibindi binyuranye bisiga urwibutso.

Kizaba ku wa 2-3 Ugushyingo 2024. Mu 2023, Element usanzwe ari Producer ni we muhanzi wo mu Rwanda wari watumiwe muri iki gitaramo, icyo gihe yisunze indirimbo ze zirimo ‘Kashe’ n’izindi, yatashye abanya-Uganda, bamwirahira.

Iki gitaramo cyubakiye ku muco gisanzwe kiba rimwe buri mwaka. Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko uyu muhanzi yatumiwe ‘hashingiwe ku kuba ibihangano bye byumvikana cyane kandi bikunzwe muri Uganda’.

Ati “Umwaka ushize bari bagerageje kudutumira ariko ntibyakunda. Navuga ko bamukeneye igihe kinini muri Uganda ariko biranga n’ubu tuvugana nari maze igihe ndi kubitegura nabo ariko bikanga. Ni ubwa mbere agiye kuririmbayo kuko asanzwe afiteyo abakunzi benshi.”

Junior Giti umenyerewe mu gusobanura filime, avuga ko uretse ko iki gitaramo bazakorera muri Uganda, bazasiga bakoze no ku mushinga w’indirimbo n’abahanzi bakomeye muri kiriya gihugu.

Ati “Hari umushinga w’indirimbo twari twemeranyije na Sheebah Karungi cya gihe ubwo yazaga hano mu Rwanda, ndetse twavuganye na Azawi. 

Hari n’umushinga w’indirimbo na Levixone, rero turashaka kuva muri Uganda turangije indirimbo yacu na Levixone, kuko n’ubu turi kuyikoraho na Prince Kiiiz ubu tuvugana. Iyo ndirimbo yo iri mu bikorwa, kandi twanapanze igikorwa cyo gufata amashusho.”

Junior yasobanuye ko nibagera muri Uganda bazavugana na Sheebah Karungi ndetse na Azawi ‘ku buryo ariho twatangirira indirimbo, hanyuma tukazazisoreza i Kigali’.

Yumvikanishije ko guhitamo aba bahanzi ahanini bashingiye ku bikorwa byabo, no kuba ibihangano byabo bizwi cyane mu Rwanda no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Asobanura ko ikorwa ry’izi ndirimbo bizagura ubufatanye hagati y’aba bahanzi bombi.

Chriss Eazy agiye gutamira muri Uganda, mu gihe ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya. Ni indirimbo azafatira amashusho nyuma yo gusoza ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bizarangirira mu Karere ka Rubavu, tariki 17 Ukwakira 2024.


Chriss Eazy agiye gukorera igitaramo cya mbere mu gihugu cya Uganda, kizaba ku wa 2-3 Ugushyingo 2024


Chriss Eazy agiye gutaramira Abanyarwanda, Abarundi n'Abanya-Uganda batuye muri Uganda, ni nyuma y’uko mu 2023 bamugerageje bikanga


Sheebah Karungi yemeranyije na Chriss Eazy gukorana indirimbo, ubwo aheruka mu Rwanda mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali muri Kanama 2024


Azawi na Chriss Eazy bemeranyije gukorana indirimbo, ubwo yari i Kigali yitabiriye ibirori bya Trace Awards mu 2023 byabereye muri BK Arena


Sheebah Karungi ari mu byishimo bikomeye muri iki gihe kuko ari kwitegura kwibaruka imfura ye 


Levixone wagiye utaramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye ari gukorana na Chriss Eazy indirimbo iri gukorwa na Prince Kiiiz

KANDA HANO UBASHE KUREBA  AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SEKOMA’ YA CHRISS EAZY


SHEEBAH KARUNGI AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO ISHINGIYE KU BIHE BYO KWITEGURA IMFURA YE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PARTY MOOD' YA  AZAWI

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ''TURN THE REPLAY' YA LEVIXONE WAMAMAYE MURI UGANDA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND