Umuhanzi w’umunyarwanda Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy ategerejwe mu gihugu cya Uganda mu gitaramo cyiswe “Iwacu Heza” azaherekeza gukora ku mishinga y’indirimbo afitanye n’abarimo Sheebah Karungi, Priscilla Zawedde [Azawi] ndetse na Levixone wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni ubwa mbere uyu musore ugezweho mu ndirimbo ‘Sekoma’
agiye gutaramira muri kiriya gihugu. Mu 2023, bagerageje kumutumira biranga,
ahanini bitewe n’ibyo yasabaga ndetse n’ibindi nkenerwa ku muhanzi uba ugiye
gutaramira hanze y’Igihugu.
Igitaramo yatumiwemo cyiswe “Iwacu Heza” kigiye kuba
ku nshuro ya Munani. Gihuza Abafumbira, Abanyarwanda n’Abarundi batuye muri
Uganda, hagamijwe kwishimira umuco w’ibihugu byombi, gusabana kw’imiryango n’ibindi
binyuranye bisiga urwibutso.
Kizaba ku wa 2-3 Ugushyingo 2024. Mu 2023, Element
usanzwe ari Producer ni we muhanzi wo mu Rwanda wari watumiwe muri iki gitaramo,
icyo gihe yisunze indirimbo ze zirimo ‘Kashe’ n’izindi, yatashye abanya-Uganda,
bamwirahira.
Iki gitaramo cyubakiye ku muco gisanzwe kiba rimwe
buri mwaka. Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko
uyu muhanzi yatumiwe ‘hashingiwe ku kuba ibihangano bye byumvikana cyane kandi
bikunzwe muri Uganda’.
Ati “Umwaka ushize bari bagerageje kudutumira ariko
ntibyakunda. Navuga ko bamukeneye igihe kinini muri Uganda ariko biranga n’ubu
tuvugana nari maze igihe ndi kubitegura nabo ariko bikanga. Ni ubwa mbere agiye
kuririmbayo kuko asanzwe afiteyo abakunzi benshi.”
Junior Giti umenyerewe mu gusobanura filime, avuga ko
uretse ko iki gitaramo bazakorera muri Uganda, bazasiga bakoze no ku mushinga w’indirimbo
n’abahanzi bakomeye muri kiriya gihugu.
Ati “Hari umushinga w’indirimbo twari twemeranyije na Sheebah Karungi cya gihe ubwo yazaga hano mu Rwanda, ndetse twavuganye na Azawi.
Hari n’umushinga w’indirimbo na Levixone, rero turashaka kuva muri
Uganda turangije indirimbo yacu na Levixone, kuko n’ubu turi kuyikoraho na
Prince Kiiiz ubu tuvugana. Iyo ndirimbo yo iri mu bikorwa, kandi twanapanze
igikorwa cyo gufata amashusho.”
Junior yasobanuye ko nibagera muri Uganda bazavugana
na Sheebah Karungi ndetse na Azawi ‘ku buryo ariho twatangirira indirimbo,
hanyuma tukazazisoreza i Kigali’.
Yumvikanishije ko guhitamo aba bahanzi ahanini
bashingiye ku bikorwa byabo, no kuba ibihangano byabo bizwi cyane mu Rwanda no
mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Asobanura ko ikorwa ry’izi ndirimbo
bizagura ubufatanye hagati y’aba bahanzi bombi.
Chriss Eazy agiye gutamira muri Uganda, mu gihe ari
kwitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya. Ni indirimbo azafatira amashusho
nyuma yo gusoza ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bizarangirira mu
Karere ka Rubavu, tariki 17 Ukwakira 2024.
Chriss Eazy agiye gukorera igitaramo cya mbere mu
gihugu cya Uganda, kizaba ku wa 2-3 Ugushyingo 2024
Chriss Eazy agiye gutaramira Abanyarwanda, Abarundi n'Abanya-Uganda batuye muri Uganda, ni nyuma y’uko mu 2023 bamugerageje bikanga
Sheebah Karungi yemeranyije na Chriss Eazy gukorana
indirimbo, ubwo aheruka mu Rwanda mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali muri
Kanama 2024
Azawi na Chriss Eazy bemeranyije gukorana indirimbo,
ubwo yari i Kigali yitabiriye ibirori bya Trace Awards mu 2023 byabereye muri
BK Arena
Sheebah Karungi ari mu byishimo bikomeye muri iki gihe kuko ari kwitegura kwibaruka imfura ye
Levixone wagiye utaramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye ari gukorana na Chriss Eazy indirimbo iri gukorwa na Prince Kiiiz
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SEKOMA’ YA CHRISS EAZY
SHEEBAH KARUNGI AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO ISHINGIYE KU BIHE BYO KWITEGURA IMFURA YE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PARTY MOOD' YA AZAWI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ''TURN THE REPLAY' YA LEVIXONE WAMAMAYE MURI UGANDA
TANGA IGITECYEREZO