Padiri Uwimana Jean François usanzwe ari umuraperi yavuze ko iyo hari umukobwa umubwiye ko amukunda amusobanurira inzira byafata kugira ngo ave mu Bupadiri ubundi akamugira inama yo gushaka abandi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda kiri ku rubuga rwa YouTube. Padiri Uwimana Jean François usanzwe ari umuraperi ubwo yabazwaga niba abakobwa akoresha mu ndirimbo ze badashobora kumubera ibishuko, yavuze ko ikibazo atari ibishuko ahubwo ikibazo ari uko byakugusha.
Ati" Ibishuko turabigendana, ibishuko ntabwo ari ikibazo ahubwo ikibazo ni uko byatugwisha kandi no kugwa si ikibazo ahubwo ikibazo ni ukuhahera. Ubuzima bwacu ntabwo ari paradizo cyangwa ngo bube umurongo umwe kandi nta nubwo wabihunga niyo si turimo.
Kuba padiri niyo mpamvu bimara imyaka 9 ni igihe cyo guhugurwa, ukitoza kuko bakubaza kenshi niba ibi bintu ubona uzabishobora,uzabaho gutyo bigutuma utagira iwawe utahitamo icyo ushaka gukora".
Yakomeje avuga ko uko kuntu ko gufata umwanzuro byihuse bifasha no kuba wabona abakobwa beza Kandi ukabasiga ahongaho ukigendera.
Ati" Uko kuntu ufata umwanzuro byihuse, uko kuntu w'imuka utabiteguye ni kimwe n'ibindi nabyo biraza bikajyamo. Jkuntu uhura n'abakobwa ukabona ari beza kandi ukabasiga ahongaho ukigendera".
Yavuze ko impamvu abapadiri basezerana kutazana abagore ari ukubera ko iyo ufite umugore bikuzitira ntubonekere igihe cyose bagushakiye.
Padiri Uwimana Jean François yavuze ko impamvu akoresha abakobwa mu ndirimbo ze aba agira ngo zibe nziza gusa anavuga ko niyo abo bakobwa baba ari beza yakoresheje baba bagomba gusigara aho.
Ati" Akenshi nkoresha abakobwa mu ndirimbo ngira ngo zibe nziza ariko cyangwa bitagaragara ko ariby'abagabo gusa. Uwo mukobwa yaba ari mwiza, naba mbona ari mwiza agomba gusigara aho abenshi mba nta nabazi twahuye gutyo".
Yanavuze icyo asubiza umukobwa umubwiye ko amukunda agira ati" Untinyutse akambwira ngo yankunze mpita mubwira ngo mushiki wanjye wankunze?,ushaka kuba umubikira ati oya ,nti ushaka kuba iki rero akakimbwira,yambwira ibintu nkamubwira nti birakunda cyangwa ntibikunda.
Niba ushaka umuntu muzabana njye namaze kuba padiri byasaba ko mbanza kuvamo ,nkandikira musenyeri,musenyeri akandikira Papa bakazansubiza hashize imyaka 5 nawe ukaba wararambiwe kandi uri mwiza hari abandi bahungu bagushaka. Nkanjye rero mba nguruka kandi abagabo ni benshi shaka abandi cyangwa nkamubwira ko hari abandi nka batatu bamaze kubimbwira ari wowe mfashe abandi bababara".
Padiri Uwimana Jean Francois umaze imyaka 10 akora umuziki amaze gukora indirimbo nyinshi harimo "Loved you", "Yaratsinze", "Nyirigira", "Amahirwe" ari nayo aheruka gushyira hanze ndetse n’izindi zitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO