Kigali

Kyle Walker yasabwe n'umugore we kimwe cya kabiri cy’umutungo batunze kugira ngo biyunge

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/10/2024 10:58
0


Annie Kilner umugore wa myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Mnchester City, Kyle Walker, yamusabye ko yamuha kimwe cya kabiri cy’umutungo batunze kugira ngo bongere biyunge.



Umubano wa myugariro Kyle walker na Annie Kilner wajemo agatotsi ubwo yamucaga inyuma akabyara abana babiri ku wundi mugore witwa Lauryn Goodman.

Annie Kilner yamenyesheje Kyle Walker ko agiye kuyoboka inzira z’amategeko kugira ngo batandukane cyane ko atagishoboye kwihanganira umugabo wamuciye inyuma ubugira kenshi ndetse akabyara hanze abandi bana babiri.

Kyle Walker akimara kumva aya magambo yatakambye karahava asaba Annie Kilner ko yamubabarira ariko ntibatandukane cyane ko ari umukobwa bamenyanye agitangira gukina ruhago mu mujyi wa Shiffield.

Kyle Walker agisaba imbabazi yakubiswe n’inkuba kuko Annie Kilner yahise amumenyesha ko kugira ngo amubabarire ari uko agomba kumuha Miliyoni 15 z’amapawundi.

Miliyoni 15 z’amapawundi ni amafaranga arenze kimwe cya kabiri cy’umutungo Kyle Walker atunze, kuko imitungo ye ibarirwa muri Miliyoni 29 z’amapawundi.

Ubu Kayle Walker ari mu rungabangabo yibaza niba umugore we amuha miliyoni 15 z’amapawundi cyangwa ahitamo kumwihorera ubundi bagatandukana.

Kyle Walker yabyaranye abana bane na Annie Kilner umugore we w’isezerano. Nyuma yo kumuca inyuma kuri Laurny Goodman nawe babyaranye abana babiri, ubu Kayle Walker ni papa w’abana batandatu.


Myugariro wa Manchester City ari gusabwa kimwe cya kabiri cy'umutungo we kugira ngo atazatandukana n'umugore we yaciye inyuma


Annie Kilner yamenyesheje Kyle Walker ko natamuha miliyoni 15 z'amapawundi ritaza kurema ahubwo bagomba gutandukana


Goodman ni we mugore wararuye Kyle Walker bituma aca inyuma umugore mukuru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND