Kigali

Ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rwohereza mu mahanga mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/10/2024 19:31
0


Abesesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda niba rushaka gukomeza kuzamuka mu bukungu, rukwiriye gukomeza gushyiraho amategeko na politiki byorohereza ishoramari ry’imbere mu gihugu, mu rwego rwo kongera ingano y’ibyoherezwa hanze.



Kuva mu myaka 30 ishize, ibipimo by’ubukungu bw’u Rwanda byakomeje gutanga icyizere kuko byakunze kuzamuka uko imyaka yagiye yicuma kuva mu 1994 kugeza muri uyu mwaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije miliyoni 541,1$. 

Bikaba byarazamutseho 14,67% ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka wa 2023. Ni mu gihe ibyo rwatumijeyo bifite agaciro ka miliyoni 1814,47 $, bikaba byarazamutseho 17,19% ugereranyije n'igihembwe cya 2 cya 2023.

Iki kigo kandi cyatangaje ko ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga n’ibyo rwoherejeyo muri Nyakanga 2024 cyageze kuri miliyoni 472.66 $ [miliyari 628Frw] kivuye kuri miliyoni 411.62$ (bingana n’izamuka rya 14.83%) ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena 2024.

Iyi raporo igaragaza ko muri Nyakanga 2023 iki kinyuranyo cyari miliyoni 315.37$. Bivuze ko ugereranyije na Nyakanga uyu mwaka iki kinyuranyo kiyongereyeho arenga miliyoni 157$.

Muri Kamena 2024, icyo kinyuranyo cyari kuri miliyoni 411.62$, ibyari bigize izamuka rya 30.88% ugereranyije na miliyoni 314.50$ cyariho muri Kamena 2023.

Raporo igaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Nyakanga 2024 bifite agaciro ka miliyoni 292.03 $, mu gihe mu kwezi nk’uko umwaka ushize rwari rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 184.78$.

Ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kandi bingana na miliyoni 764.69 $ muri Nyakanga 2024.

Muri iyo raporo, bigaragazwa ko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byakorewe imbere mu gihugu byiyongereyeho ku kigero cya 36.14% ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena 2024 ndetse bizamuka ku kigero cya 79.91% ugereranyije na Nyakanga 2023.

Imibare ya NISR igaragaza ko ibikorerwa mu Rwanda byoherejwe mu mahanga bingana na 230.86$ byavuye kuri miliyoni 128.32$ zari zoherejwe hanze ukwezi nk’uko umwaka ushize.

Mu byo u Rwanda rukorera imbere mu gihugu rwohereje mu mahanga harimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite agaciro ka miliyoni 22.92$, ibyakorewe mu nganda bifite agaciro ka miliyoni 10.23$. Hari kandi ibyoherejwe mu mahanga bidatunganyijwe bifite agaciro ka miliyoni 25% n’ibindi bitandukanye.

Ku rundi ruhande ariko usanga ibicuruzwa nk’ibyo biri mu byiganje mu byo rwatumije hanze y’igihugu ndetse bifite agaciro kari hejuru y’ibyo rwoherejeyo kuko nk’ibiribwa gusa rwatumije hanze bifite agaciro ka miliyoni 128.0$.

Ibihugu biza ku isonga u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ni Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 168.06$, RDC rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 17.44$, u Bushinwa rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 7.75$, Luxembourg rwoherezayo ibya miliyoni 3.81$ na Hong Kong rwoherezayo ibya miliyoni 3.80$.

Mu bindi bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa muri Nyakanga 2024, ni Thailand rwoherejemo ibya miliyoni 2.99$, u Buholandi bwoherezwamo ibya miliyoni 2.91$, u Bwongereza bwoherezwamo ibya miliyoni 2.83$, Pakistan yoherezwamo ibya miliyoni 1.97$ naho u Budage bwoherezwamo ibifite agaciro ka miliyoni 1.37$.

Hari kandi ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 61.03$ ruba rwaraguze hanze narwo rukongera kubyohereza mu bindi bihugu. Ibyo ni RDC, Ethiopia, Uganda, u Burundi, Zambia, u Budage, Turikiya, Kenya na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Urebye ibihugu u Rwanda rwakuyemo ibicuruzwa byinshi muri Nyakanga 2024, biyobowe n’u Bushinwa, Tanzania, Kenya, u Buhinde, Cameroun, Burkina Faso, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Turikiya, Uganda na Pakistan.

Ubwo yagezaga gahunda y’imyaka itanu ya Guverinoma (NST2) ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaraje ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kwihagararaho mu myaka itanu iri imbere, ariko hakagabanywa icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo.

Yagagaragaje ko ibikorerwa mu Rwanda bizarushaho gutezwa imbere ku buryo bizajya bizamuka ku ijanisha rya 13% buri mwaka.

Ati: “Biteganyijwe ko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba inshuro ebyiri, kave kuri miliyari 3.3$ kagere kuri miliyari 7.3$. Intego yacu ni uko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga ugereranyije n’ibitumizwayo kaziyongera kakava kuri 61% kakagera twari dufite mu 2023 maze kagere kuri 77% mu 2029.”

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 Frw mu Gihembwe cya Kabiri cya 2024, uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk'icyo mu 2023.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Nzeri 2024, ko uruhare rwa serivisi mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi 25% n’aho inganda zikaba zihariye 21%.

Mu 2024, umusaruro mbumbe witezweho kwiyongera ku rugero rwa 6, 6%, bitewe ahanini n’umusaruro wa serivisi n’uw’inganda ndetse no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

NISR itangaza ko mu Gihembwe cya Kabiri cya 2024, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9, 8% nyuma y’uko wari wiyongereyeho 9,7% mu gihembwe cya Mbere. Mu byiciro by’ubukungu, ubuhinzi bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% mu gihe serivisi ziyongereyeho 10%.

Mu minsi ishize, u Rwanda rwatangaje ko rwatangije gahunda nshya yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bikusanyirijwe hamwe, binyuze mu masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika 'AfCFTA'. 

Muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buzajya buzamuka ku ijanisha rya 9.3% kugeza mu 2029, ubuhinzi bukazabigiramo uruhare ku rugero rwa 6, umusaruro ukomoka mu nganda uzabigiramo uruhare rwa 10%, urwego rwa serivisi ruzatanga umusanzu wa 10%.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND