RFL
Kigali

U Rwanda rwashimiwe uburyo rurimo guhangana n’icyorezo cya Marburg

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/10/2024 9:12
0


Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z'Ibyorezo (Africa CDC), cyashimye uburyo u Rwanda rurimo kwitwara mu guhangana n’icyorezo cya Marburg kandi ko rutanga isomo ryiza no ku bindi bihugu mu gukumira indwara z’ibyorezo.



Ibi, byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama ya Biashara Afrika igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA).

Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya yashimye uburyo u Rwanda rurimo kwitwara mu guhangana na Marburg.

Yagize ati: "Ibyo nabonye kuva nagera ku butaka bw'iki gihugu ndetse n'ibyo namenye ntaraza, byarantangaje cyane, ibyo u Rwanda rusabwa gukora byose mu guhangana n'iki cyorezo rwarabikoze. 

U Rwanda ruduhesha ishema nk'Abanyafurika, nk'Umuyobozi wa Africa CDC ntewe ishema no kuvuga ko u Rwanda ari ishuri twakwiye kwigiraho ibijyanye no guhangana n'ibyorezo.

Ibihe nk'ibi by'icyorezo bidutera ubwoba ariko kandi ni ibihe nk'Abanyafurika turangajwe imbere na Paul Kagame n'abandi bayobozi, twakwiye gufata icyemezo gikomeye cyo kwikorera imiti n'inkingo zose dukenera mu guhangana n'ibyorezo nk'ibi."

Mu nama y’Ihuriro ry'Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika, Perezida Paul Kagame yashimye abemeye kuyitabira muri iki gihe mu Rwanda hari iyi ndwara ya Marbourg. Yashimangiye ko ubufatanye ari kimwe mu bizafasha u Rwanda guhangana n'iki cyorezo.

Yagize ati: "Ndabashimira by'umwihariko kuko byabasabye kugira ubutwari bwo kwemera kuza hano i Kigali muturutse muri ibyo bihugu byanyu, mukaza mu gihe hari virus ya Marbourg, ibijyanye nayo birimo kugenzurwa neza. 

Habayeho kugira ubwoba ariko ibyo ntawe twabirenganyiriza, icyo nifuza, ni ukubashimira mwese kuba muri hano, turakora ibishoboka byose mu gukumira ndetse no kugenzura ibijyanye n'iyi virus. 

Gusa ntabwo twagera ku byo twifuza hatabayeho ubufatanye n'ubufasha duhabwa na Africa CDC n'abandi bafatanyabikorwa. Turabashimira ku bw'umwete mwagize wo kutwumva, mukaba kandi mwaritabiriye iyi nama."

Leta y’u Rwanda isaba Abaturarwanda kudakuka umutima ahubwo bagakaza ingamba z’ubwirinzi zirimo kugira umuco w’isuku kandi bakirinda kwegerana cyane no gukora ku muntu wagaragaraje ibimenyetso.

Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Kugeza ubu hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo iki cyorezo gihashywe, birimo no gukingira abafite ibyago byo kwandura.

Ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira, nibwo u Rwanda rwatangiye gukingira icyorezo cya Marburg, ku ikubitiro abatangiye guhabwa uru rukingo ni abakora mu nzego z’ubuvuzi cyane cyane abakora ahantu hatuma bahura n’ abarwaye iyi ndwara.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko uru rukingo atari ubwa mbere rugiye gukoreshwa ndetse hakaba hari icyizere ko ari intwaro ikomeye mu rugamba rwo kurandura burundu iki cyorezo.

Uru rukingo ruri gutangwa mu Rwanda rwitwa Sabin vaccine rwakozwe n’Ikigo cyitwa Sabin Vaccine Institute, cy’i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu hakaba haraje haraje doze 700 ariko byitezweho ziziyongeraho izindi mu minsi iri imbere.

Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye, na ho uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Amakuru yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa 9 Ukwakira 2024, agaragaza ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose hamwe ari 13. Abagikize ni 12, mu gihe abamaze kucyandura bose ari 58.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND