RFL
Kigali

Uganda yabonye ubwigenge! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/10/2024 8:37
0


Tariki ya 9 Ukwakira ni umunsi wa 282 w’umwaka ubura iminsi 83 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

-43: Lugdunum cyangwa se umujyi wa Lyon washinzwe na Munatius Plancus, wari umuyobozi wa Gaule.

 768: Carloman I na Charlemagne bose batorewe kuba abami b’u Bufaransa.

1192: Richard Cœur de lion yigaruriye u Bwongereza bisoza intambara ya gatatu yahanganishaga abakirisitu n’abayisilamu (Croisades).

1238: Jacques I wa Aragon yinjiye mu mujyi wa Valence, umurwa mukuru w’ubwami bwa capitale Valence.

1514: Umwami Louis XII w’u Bufaransa yashyingiranwe na Marie w’u Bwongereza.

1683: Louis XIV yashatse mu ibanga Madame wa Maintenon.

1760: Ingabo z’u Burusiya na Autriche zafashe byihuse umujyi wa Berlin mu Budage mu ntammbara y’imyaka irindwi.

1820: Guayaquil yatangaje ku mugaragaro ubwigenge bwayo.

1934: Pierre II yabaye umwami wa Yougoslavie.

1962: Umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Uganda.

1975: Andreï Sakharov, umunyabugenge w’Umurusiya yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro.

1983: Chun Doo-hwan, perezida wa Koreya y’Epfo yacitse igitero cyari kigamije kumuhitanira ahitwa i Rangoon muri Birmanie, cyahitanye abaminisitiri bane bari bamuherekeje.

2004: Hamid Karzaï yongeye gutorerwa kuyobora Afghanistan.

2006: Koreya ya Ruguru yatngaje ko isuzuma ry’intwaro zayo z’uburozi ryageze ku ntego.

1890: Indege ya mbere ya Éole yakozwe na injeniyeri w’ Umufaransa Clément Ader,wayigurukije ikagera kuri santimetero 20 hejuru y’ubutaka ikagenda metero 50.

1874: Hashinzwe ihuriro rikuru ry’amaposita.

1963: urugomero rwa Vajont mu Butaliyani rwarasadutse bitewe nuko ubutaka bw’aho rwari rwubatse bwasadutse hapfa abantu 1900.

1981: Igihano cy’urupfu cyavuye mu bihano bitangwa mu Bufaransa.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki:

1261: Denis I, umwami wa Portugal.

1757: Charles X, umwami w’u Bufaransa.

1852: Hermann Emil Fischer,umuhanga mu butabire w’Umudage wabihembewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1902.

1888: Nikolaï Boukharine, umuhanga wanagize uruhare mu bikorwa by’impinduramatwara mu Burusiya.

1892: Ivo Andrić,umwanditsi ukomoka muri Yougoslave, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1961.

1906: Léopold Sédar Senghor, Umunyasenegali akaba n’umuhanga mu rurimi rw’Igifaransa wanayoboye Senegal.

1918 Howard Hunt, intasi yo muri Amerika.

1921: Tadeusz Różewicz,umwanditsi ukomoka muri Pologne.

1966: David Cameron, minisitiri w’intebe w’u Bwongereza.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1469: Fra Filippo Lippi,umunyabugengi w’Umutaliyani wakoze amashusho menshi, akanashushanya ku mabuye amashusho menshi ya kiliziya wafatwaga nk’ikirangirire mu bihe bya kera.

1934: Alexandre I, umwami wa Yougoslavie.

1943: Pieter Zeeman, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Buholandi wahawe igihembo cya Nobel mu 1902.

1958: Pie XII, wabaye papa wavutse tariki ya 2 Werurwe 1876.

1967: Che Guevara, umuganga akaba n’uwaharaniye impinduramatwara muri Argentine muri uyu mwaka kandi hanatabarutse Cyril Norman Hinshelwood, umuhanga mu bugenge wanabihembewe Nobel mu 1956 ukomoka mu Bwongereza.

1995: Alec Douglas-Home, wigeze kuba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza kuva mu1963-1964.

2010: Maurice Allais,umuhanga mu by’ubukungu no mu bugenge ukomoka mu Bufaransa wabihembewe na Nobel mu by’ubukungu mu 1988.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND