RFL
Kigali

Gen. Esmail Qaani wo muri Iran mu bikomerezwa byaburiwe irengero mu bitero bya Israel muri Lebanon

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/10/2024 15:31
0


Mu gihugu cya Iran haravugwa ibura ridasanzwe rya Jenerali Esmail Qaani umaze icyumweru nta wumuca iryera, nyuma y'ibitero bya Israel byamusanze muri Lebanon.



Kuri uyu wa Kabiri Igisirikare cya Iran cyatangaje ko Gen. Esmail Qaani yaburiwe irengero guhera mu Cyumweru gishize, amakuru akaba avuga ko uyu musirikare baheruka kumubona mbere y'uko ingabo za Israel zigaba ibitero mu gace k’Amajyepfo ya Beirut, Umurwa mukuru wa Lebanon aho uwo mu yari ari mu ruzinduko.

Birakekwa ko yaba yaratwawe bunyago hamwe n'Umuyobozi wo muri Hezbollah Hashem Safieddine kuko nawe ntawuheruka kumutera imboni mu bo bakorana. 

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Gen. Esmail Quaani wayoboraga umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Iran witwa "Quds" yaburiwe irengero nyuma yuko yari mu ruzinduko mu gace ka Beirut kamaze iminsi kagabwaho ibitero n’Ingabo za Israel bimaze guhitana abasirikare n'abaturage benshi barimo n’abayobozi b’umutwe wa Hezbollah ubarizwa muri Lebanon

Jenerali Qaani yari yagiye mu ruzinduko i Beirut muri gahunda zo kwiga uburyo Lebanon yakwigaranzura Israel nyuma y’ibitero yagabye muri uwo Mujyi ndetse bikagwamo uwair umuyobozi mukuru wa Hezbollah, Sayyed Hassan Nasrallah.

Reuters ikomeza ivuga ko Gen. Qaani yari mu Majyepfo ya Beirut kandi ibitero bya Israel byari byakajije umurego muri ako gace, bifite intego yo kwivugana Hashem Safieddine wari umaze igihe gito yimitswe ku kuyobora Hezbollah.

Uwo muyobozi mushya wa Hezbollah nawe yaburiwe irengero muri ibyo bitero kuko abo mu mutwe wa Hezbollah batangaje ko ataboneka kuri telefoni ndetse bikaba bitazwi aho yaba aherereye nubwo Israel itigeze yemeza niba ingabo zayo zaramwishe mu bitero zagabye i Beirut cyangwa zaramutwaye bunyago.

Gen. Esmail Qaani yabaye Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran guhera mu 2020, ubwo yari asimbuye Gen. Qassem Soleimani wari umaze kwicwa n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitero by’indege byagabwe i Bagdad mu Iraq mu 2020.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Lt Col Nadav Shoshani abajijwe ku bivugwa ko Gen. Qaani yaba yaraguye mu bitero bya Israel i Beirut, yavuze ko igenzura rikirimo gukorwa ibizamo bikazatangazwa nyuma.


Jeneral wo muri Iran Qaani Esmail yaburiwe irengero nyuna y'igitero cya Israel cyamusanze muri Lebanon 


Sayyed Hassan ubarizwa mu bayobozi bakuru ba Hezbollah nawe yaburiwe irengero


Saffieodine Hashem ni we ibitero byo muri Israel byari bigamije kwivugana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND