Ikipe y'Ishuri rya Nyanza Technical Secondary School ryo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, irimbayije imyiteguro ya Shampiyona.
Mu gihe Shampiyona itangira kuri uyu wa 12 Ukwakira 2024, iyi kipe iri gukora imyitozo ya nyuma no gukosora ibitarajya ku murongo.
Umutoza wa Nyanza TSS, Ntakaberaho Theoneste yatangaje ko imyiteguro imeze neza cyane ko bashaka kwisubiza iki gikombe.
Umutoza yavuze ko Nyanza TSS ari ikipe igendera ku bushobozi bw'ishuri ariko ikaba inabasha kurera impano zigera muri APR VC ndetse n'andi makipe akomeye.
Iyi kipe isangiye itsinda na: Collège Christ-Roi de Nyanza, St Joseph de Kabgayi, APE Rugunga, Gatsibo, Rusumo High School na Groupe Scolaire Kabare.
Uyu Mwaka, Nyanza TSS niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona, itsinze Gisagara Academy ku mukino wa nyuma.
Nyanza TSS ikomeje kwitegura neza Shampiyona ya Volleyball mu cyiciro cya Kabiri
Nyanza TSS niyo iheruka igikombe cya Shampiyona
TANGA IGITECYEREZO