Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ibihangano bitandatu by’abahanzi Nyarwanda yongeye ku rutonde rw’ibyamunyuze ashingiye ku kuntu buri kimwe gikoze n’umuhate buri muhanzi yashyize mu bikorwa bye.
Yabigaragaje kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024,
nyuma y’uko Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ashyize hanze amashusho y’indirimbo
ye ‘Plenty (Ubwiza)’.
Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko yanogewe n’indirimbo ‘Plenty’
ya The Ben, ariko kandi yaje yiyongera ku bindi bihangano bitanu yamaze kongera
mu byamunyuze.
Yavuze ko yanyuzwe n’indirimbo ‘Jeje’ Platini P
yakoranye na Davis D, Igisigo ‘Nzaza’ Rumaga yakoranye na Kenny Sol, igisigo ‘Amakiriro’
cy’umusizi Murekatete ndetse n’indirimbo ‘Ifoto’ umuhanzi Bruce Melodie
yakoranye na Bien-Aime Baraza.
Yanagaragaje ko yakozwe ku mutima na
Album ya ‘Full Moon’ umuraperi Bushali aherutse gushyira hanze iriho indirimbo
17. Ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, uyu muraperi yahuje inshuti ze n’abandi
abamurikira iyi Album, mu muhango wabereye muri BK Arena.
Minisitiri Utumatwishima amaze iminsi agaragaza ko
yakozwe ku mutima n’ibihangano by’abahanzi Nyarwanda, ndetse asaba buri wese
kubashyigikira.
Umusizi Murekatete yanditse agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba Minisitiri Utumatwishima yashimye igisigo cye.
Ati “Nyakubahwa
Minisitiri Utumatwishima mbashimiye uburyo mudahwema gukurikirana ibihangano
abahanzi dukora. Byumwihariko, mbashimiye ko mwagaragaje ‘Amakiriro’ ku rutonde
rw’ibihangano mwumvise. Ibi bivuze ikintu kinini ku Nganzo y’Ubusizi byumwihariko
iy’Umusizi Murekatete. Muradukomeza.”
Uwitwa Habanabakize Fidele yashimye Minisitiri Utumatwishima ku bwo gukurikirana ibihangano by’abahanzi Nyarwanda no kubashyigikira. Ati “Ni byiza cyane kuri Minisitiri ufite mu nshingano ubuhanzi gushyigikira indirimbo zisusurutsa rubanda. Aha The Ben yabikoze neza. Urakoze Minisitiri Utumatwishima.”
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINZATINDA' IRI MU ZIGIZE ALBUM YA BUSHALI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO FOTO' YA BRUCE MELODIE NA BIEN-AIME
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JEJE' YA PLATINI NA DAVIS D
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY' YA THE BEN
KANDA HANO UREBE IGISIGO 'AMAKIRIRO' CYA MUREKATETE NA NYIRARUKUNDO
TANGA IGITECYEREZO