Kigali

Niyigena Clement yatanze ubutumwa mbere y’uko APR FC ikina na Mukura VS

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/12/2024 22:47
0


Niyigena Clement yageneye ubutumwa abakunzi n’abafana ba APR FC mbere yo guhura na Mukura VS aho yagaragaje ko intego ikiri ya yindi y’amanora atatu batitaye ku gukomera k’uwo ariwe wese bahanganye.



Ni nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura uwo mukino, yakozwe kuri uyu wa ganu tariki ya 13/12/2024.

Aganira na APR FC TV, Niyigena Clement yavuze ko Abakinnyi bameze neza n’akanyamuneza ni kenshi nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports.

Ati “Mu ikipe tumeze neza, cyane ko iyo tubonye Intsinzi nka kuriya byongerera akanyabugabo abakinnyi na buri wese uri hafi y’ikipe aba yumva hari icyiza cyayibayemo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza.”

Yakomeje avuga ko batigeze birengagiza amateka ya APR FC na Mukura VS mu mikino iheruka kubahuza, ati “Dusanzwe tubizi ko Mukura VS ijya igora APR FC, ariko ikituri mu mutwe ni uko tugomba kubona amanota atatu.”

Yasoje asaba abafana kuzana umusanzu wonyine ikipe ibasaba, ariwo wo kuyishyigikira, kugira ngo bashyire hamwe bashaka Intsinzi.

Ati “Nk’uko abafana bamaze iminsi babigaragaza, bakomeze babe hafi y’ikipe, badushyigikire, biradufasha cyane iyo tubabona baje kudushyigikira ari benshi.”

APR FC izakira Mukura Victory Sports et Loisirs kuri Kigali Pele Stadium mu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14/12/2024 saa cyenda z’amanywa (3:00pm).

Abakinnyi ba APR FC bakora imyitozo itegura umukino na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND