RFL
Kigali

Paul Pogba uheruka kugabanyirizwa ibihano mu nzira zo kuba umushomeri

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/10/2024 11:43
0


Umukinnyi w'Umufaransa Paul Pogba uheruka kugabanyirizwa ibihano yari yarafatiwe byo kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga, ari kugana mu nzira zo kuba umushomeri.



Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yagabanyirijwe ibihano yari yarahawe kubera gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka "testosterone" biva ku myaka ine bijya ku mezi 18.

Byari nyuma y'uko uyu mukinnyi yari yajuriye mu Rukiko rwa Siporo (CAS) kuri iki cyemezo cyari cyaramufatiwe aho yavugaga ko atigeze akoresha imiti yongera imbaraga.

Kuri ubu ariko uyu mukinnyi wagombaga kuzasubira mu kibuga mu kwezi kwa gatatu k'umwaka utaha ari mu nzira zo kubura akazi aho yamaze kumvikana na Juventus ko basesa amasezerano ubundi akishakira indi kipe yerekezamo. 

Amasezerano ye muri iyi kipe yari kuzarangira muri 2026 ariko we yumva ko uburyo bwamufasha kongera kugaruka mu mupira w'amaguru neza ari ugutandukana nayo.

Uyu mukinnyi w'imyaka 31 yasubiye muri Juventus muri 2022 avuye muri Manchester United gusa kuva yagerayo yakunze kurangwa n'ibibazo by'imvune. Aheruka kuyikinira umukino mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize ku mukino bari bakinnyemo na Empoli nabwo yari yinjiyemo asimbuye.

Nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje, biteganyijwe ko Paul Pogba nubwo agiye gutandukana na Juventus azahura n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Didier Deschamps bakaganira ku bijyanye n'uko yazamuhamagara akamwifashisha mu mikino ya UEFA Nations League.


Paul Pogba yamaze kwemeranya na Juventus gusesa amasezerano 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND