Kigali

Ibuye ryanzwe n'abubatsi! De Gea ari kwifuzwa na AC Milan nyuma yo kuyikuriramo penaliti ebyiri

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/10/2024 10:14
0


David de Dea yatunguye benshi ku mukino wahuje AC Milan na Fiolentina, umukino warangiye yakuyemo penaliti ebyiri zatumye Milan ibura amanota atatu.



Kuri iki Cyumweru Fiolentina yatsinze AC Milan mu mukino wa shampiyona y'u Butaliyani Serie A ibitego bibiri kuri kimwe. Ni umukino AC Milan yari ifite amahirwe yo kuwusoza iwutsinze kuko yabonye penaliti ebyiri zose umuzamu wa Fiolentina David de Dea azikuramo.

Penaliti za AC Milan iya mbere David de Dea yayikuyemo ku munota wa 45+1 bitewe na Theo Hernandez, iyakabiri nayo yatewe na Tammy Abraham ku munota wa 56 nayo De Gea ayikuramo.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino Ikinyamakuru Caliciomercato cyavuze ko Kompanyi ya RedBird Capital yahise itangiza igitutu ku bashinzwe kugura abakinnyi ko bakwita kuri David de Dea.

David de Dea ibuye ryanzwe n'abubatsi bo mu Bwongereza akaba ari gukomeza imfuruka mu Butaliyani, yageze muri Fiolentina nyuma y'uko yari amaze umwaka nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Manchester United imushinja kutamenya gukinisha amaguru.


David de Dea wanzwe na Manchester United yatangiye kurikoroza muri Fiolentina 


Ubuyobozi bwa AC Milan bwatangiye kwifuza De Gea 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND