RFL
Kigali

Amavubi yerekeje muri Côte d'Ivoire gukina na Benin-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/10/2024 6:31
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yerekeje muri Côte d'Ivoire gukina n'ikipe y'igihugu ya Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.



Ikipe y'igihugu yahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe Saa Saba n'iminota 45 z'igicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024.

Biteganyijwe ko Amavubi aranyura Addis-Ababa muri Ethiopia akabona kugera Abidjan muri Côte d'Ivoire kuri uyu wa Mbere Saa Munani z'Amanywa.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izifashisha abakinnyi 25  na Benin barikumwe mu itsinda D ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D'Ivoire.

Abo ni abanyezamu Ntwari Fiacre, Buhake Clement ndetse na Niyongira Patience.

Abugarira ni Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu.

Abakina mu kibuga hagati ni Ishimwe Anicet, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Kwizera Jojea, Kury Johan, Niyibizi Ramadhan na Muhire Kevin.

Abasatira ni Mugisha Gilbert, Samuel Gueulette, Nshuti Innocent, Biramahire Abedy na Mbonyumwami Taiba. 

Abakinnyi berekeje muri Côte d'Ivoire ntabwo barimo abakina hanze y'u Rwanda bose kuko hari abazabasangayo bijyanye n'uko aho bakina shampiyona mu mpera z'icyumweru dusoje yari yakomeje.

Amavubi azakirwa na Benin mu mukino ubanza wo ku munsi wa gatatu, kuwa Gatanu taliki ya 10 Ukwakira Saa Kumi n'Ebyiri kuri Stade Félix Houphouët-Boigny muri Côte d'Ivoire naho uwo kwishyura ukinwe taliki ya 15 Ukwakira muri Stade Amahoro.















Abakinnyi b'Amavubi bagera ku kibuga cy'indege i Kanombe mbere yo gufata rutemikerere ibijyanye muri Côte d'Ivoire 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND