RFL
Kigali

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yinjiye mu Rugaga rw'Abepisikopi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/10/2024 9:44
0


Nyiricyubahiro, Cardinal Antoine Kambanda yahaye Ubwepiskopi Musenyeri, Jean Bosco Ntagungira,watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2024 ukaba wayobowe na Cardinal   Antoine  Kambanda akikijwe na Musenyeri Filipo Rukamba wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru n'abandi Bepisikopi bari baje kwifatanya na Diyosezi ya Butare.

Uyu muhango watangijwe n' umutambagiro w'Abapadiri n'Abepisikopi nyuma hakurikiraho ibindi bikorwa birimo n'igitambo cya Misa yasomwe na Caerdinal Antoine Kambanda ari kumwe n'Abepisikopi batandukanye ari nacyo cyatangiwemo Ubwepisikopi agira ati" Dushimiye Imana yo yemeye gutora  Musenyeri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare .

Cardinal Antoine Kambanda yahaye impanuro zikomeye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira waragijwe Diyoseze ya Butare agira ati " Ubwepiskopi si Icyubahiro ahubwo ni umurimo umuntu aba agomba gukora. 

Umwepiskopi agomba kuzirikana kuba ingirakamaro.Ujye wihatira kuronkera ingabire za bose, urabe umuyobozi n’Umushumba w’indahinyuka, ujye wibuka iteka urugero rwa Yezu Umushumba mwiza, we umenya intama ze kandi na zo zikamumenya. Abo Imana igushinze bose uzabakunde urukundo rwa Kibyeyi."

Umunyamabanga w’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, yasomeye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira ubutumwa bwa Papa Francis bumusaba kuba Umushumba mwiza mu mvugo no mu ngiro.

Ati “Urasabwa kuba umushumba mwiza, mu mvugo no mu ngiro, wubaha, ukaba umwizerwa kandi ukakira bose, bityo abakiristu ba Diyosezi uragijwe bazakubonemo isoko y’ishusho ya Kristu.”

Usibye kuba uyu muhango wari witabiriwe n’abakristu Gatolika benshi ahubwo wari wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude. Mu ijambo rye yavuze ko Kiliziya Gatolika ari umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’Abanyarwanda binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi n’ibindi.

Padiri Ntagungira wahawe Ubwepiskopi yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali. Yavutse ku wa 3 Mata 1964, yiga mu Seminari nto ya Rutongo mbere yo gukomereza mu nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubusaseridoti ku wa Mbere Kanama 1993 muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Nyuma yo kuba Padiri, yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993 kugera mu 1994. Yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga mu mategeko ya Kiliziya nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’i Roma mu Butaliyani (Pontifical Lateran University) aho yize kuva mu 1994 kugera mu 2001.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iyogezabutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera.





Musenyeri, Jean Bosco Ntagungira yahawe Ubwepiskopi 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND