RFL
Kigali

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique zambitswe imidali

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/10/2024 7:34
0


Ingabo z’amahoro z’u Rwanda zibarizwa mu matsinda ya Battle Group VI ndetse na RWAMED IX Level 2+ Hospital, ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika, MINUSCA, zambitswe imidali y'ishimwe kubera ubwitange bwazo mu bikorwa byo gusigasira ituze muri iki gihugu.



Ni igikorwa cyabaye ku munsi wejo kuwa Gatanu taliki ya 4 Ukwakira 2024. Umuyobozi mukuru w’ingabo za MINUSCA, Brig Gen Simon Ndour, yashimye ingabo z’u Rwanda kubera ubuhanga bwabo, imyitwarire yabo, n’umusanzu wazo mwiza. 

Yashimye Kandi uruhare uruhare rw’itsinda rya Battle Group, ry’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro mu duce twa Bria, Ouadda, na Sam-Ouandja, anashimira RWAMED IX kubera serivisi z’ubuvuzi zahawe abakozi ba Loni ndetse n’abaturage bo muri utwo duce.

Col Dr. Theogene Rurangwa, Umuyobozi wa RWAMED IX, yagaragaje umuhate w’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kugarura amahoro kuva zakoherezwa mu Kuboza 2023.

Yavuze ko itsinda rya Battle Group VI, rishinzwe ibijyanye n’urugamba, ryakoze ibikorwa birimo amarondo, ryita ku mutekano no no koroshya mu bikorwa by’ubutabazi, mu gihe RWAMED IX yatanze serivisi z’ubuzima ku bantu barenga 1.713, barimo 31 babazwe bikagenda neza.

Iki gikorwa cyasojwe n’ibirori by’imbyino gakondo byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA).




Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique zambitswe imidali

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND