Kigali

Hari gukorwa iki mu guhashya icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 11 mu Rwanda?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/10/2024 9:29
0


Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ishusho rusange y'Icyorezo cya Marburg mu Rwanda n'umusaruro w'ingamba zashyizweho mu guhangana na cyo, ashimangira ko hari icyizere cyo kugihashya vuba.



Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko nyuma y'icyumweru mu Rwanda hagaragaye virusi ya Marburg, hakirimo gushakishwa abantu bahuye n’abanduye iki cyorezo, kandi hakaba hari icyizere ko mu minsi iri imbere kizatangira guhashywa.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ari uruhare rwa buri wese mu guhangana n'iki cyorezo, agaruka ku bukana bwa Marburg.

Yagize ati: "Ni virusi yihuta cyane iyo igeze mu mubiri, ikibi cyayo iyo igeze mu mubiri, mu masaha make itangira gukwira hose ndetse ikangiza n'ibiri mu mubiri."

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, asubiza ku ngamba zishyirwaho n'izindi nzego hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Marburg, yagize ati: "Kugira ngo utsinde icyorezo nk’iki ni uko uba ufite abo mufatanya barimo abikorera, itangazamakuru n’abo hanze y’Igihugu. 

Ubu rero ikiri gukorwa ni uguhuriza hamwe izo mbaraga zose, haba mu gushakisha abafite uburwayi bahuye n’iyo virusi, abagomba kuvurwa bakavurwa kandi mu buryo bushoboka bwose bwatuma bakira, hanyuma tukareba nta bandi bandura bashya.”

Yongeyeho ko ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzahashya icyorezo cya Marburg. Ati: “Ariko, icyizere kirahari y’uko mu minsi iri imbere tuzatangira kubona uko twagihashya, ni ibintu bizasaba ubufatanye bwa buri wese.”

Dr Nsanzimana yavuze ko ubu Minisiteri y'Ubuzima yakajije ingamba mu rwego rwo kurinda abakora kwa muganga kwandura virusi ya Marburg.

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko abarwayi ba mbere bafite icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg babonetse mu Rwanda, isobanura ko hatangiye ibikorwa byo gushakisha inkomoko y’iyi ndwara no kumenya abahuye n’abayanduye, hanashyirwaho ingamba zo kuyikumira.

Kugeza ubu abantu 36 ni bo bamaze kwandura iki cyorezo kimaze guhitana abagera kuri 11, mu gihe abandi 25 barimo kuvurwa.

Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturarwanda kudakuka umutima ahubwo bagakomeza imirimo yabo nk'uko bisanzwe ariko bubahiriza n'amabwiriza yo kwirinda.

Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo no kuribwa mu nda. Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Indwara ya Marburg ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Iyi ndwara ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu Mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage no mu wa Belgrade muri Serbie.

Imibare igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND