RFL
Kigali

Rwamagana: Abagabo batatu n’abagore babiri bafatiwe mu cyuho batekeye kanyanga mu gishanga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/10/2024 8:55
0


Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage hafashwe abagabo batatu n’abagore babiri, bari batekeye kanyanga mu gishanga cya Rugende.



Bafatiwe mu mudugudu wa Gituza, akagari ka Nyarukombe mu murenge wa Muyumbu, bafite litiro 40 z'iyo bari bamaze kwarura n'amajerekani 10 ya melase bifashishaga bayikora, mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira, ahagana saa cyenda n’iminota icumi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru Polisi yari isanzwe ifite ko hari umugore uteka Kanyanga akanayicuruza afatanyije n’umukobwa we.

Yagize ati: “Hari hari amakuru yizewe yatanzwe n'abaturage ko hari umugore utekera Kanyanga mu gishanga cya Rugende, agace gahana imbibi na Muyumbu na Kabuga. Hagendewe kuri ayo makuru hatangiye igenzura, biza kumenyekana muri iryo joro ko ayitetse nibwo yahise afatirwa mu cyuho ayitekeye muri uriya mudugudu wa Gituza.”

Akomeza agira ati: “Bageze aho bari bayitekeye muri icyo gishanga, basanze koko ari wa mugore wacyekwaga, ari kumwe n’umukobwa we bafatanya kuyiteka no kuyicuruza ndetse n’abagabo batatu bamukorera, bamaze kwarura litiro 40 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga, hari n'indi bagitetse kandi bafite n’amajerikani agera ku 10 arimo melase bifashishaga mu kuyikora.”

Nk'uko tubicyesha Polisi y'u Rwanda, SP Twizeyimana avuga ko uyu mugore wafashwe yari asanzwe afatanya n'umuhungu we, na we wafashwe mu gihe gishize, arimo gucuruza Kanyanga, kuri ubu akaba yarakatiwe n’urukiko.

Yasabye abateka Kanyanga n’abayicuruza kimwe n'ibindi biyobyabwenge ko bakwiye kubireka bagashaka ibindi bakora kuko ibikorwa byo kubafata bigikomeje ku bufatanye n'izindi nzego n’abaturage.

Yashimiye abaturage badahwema gufatanya n'inzego z'umutekano mu kurwanya ibyaha, batanga amakuru ku bacyekwa, ari nabyo byatumye iyi Kanyanga ifatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye n’imikoranire myiza.

Kanyanga na melase bafatanywe byamenewe mu ruhame, naho ibikoresho bifashishaga mu kuyiteka birimo ingunguru 2, amajerikani n’ibindi nabyo byashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muyumbu kugira ngo iperereza rikomeze.

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge mu biyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


Abagabo batatu n’abagore babiri bafatiwe mu cyuho batekeye Kanyanga mu gishanga







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND