RFL
Kigali

USA: Gentil Misigaro na Aime Frank bategerejwe mu gitaramo bazahuriramo na Bishop Prof Dr Fidele

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/10/2024 14:21
0


Muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Leta ya Arizona; mu Mujyi wa Phoenix, hagiye kubera igitaramo gikomeye cyatumiwemo abaramyi b'amazina akomeye muri Gospel ndetse n'umukozi w'Imana, Bishop Prof Dr Fidele Masengo.



Ni igiterane cyiswe "One Year Church Anniversary" kigamije kwizihiza Isabukuru y’Umwaka umwe y'Itorero Christ-Centered Church ryo muri America muri Leta ya Arizona; mu Mujyi wa Phoenix, rikaba riyobowe na Pastor Jean-Claude Simbandushe. Insanganyamatsiko y’Iki gitaramo ni "Vessels of Honor" cyangwa se "Kuba Ibikoresho by’icyubahiro".

Amakuru avuga ko iri Torero rikorana mu buryo bwa hafi na CityLight Foursquare Gospel Church mu Rwanda. Mu mujyi wa Phoenix ahazabera iki gitaramo hari abayoboke benshi ba CityLight Foursquare Gospel Church barimo ibyamamare mu ndirimbo za Gospel nka Aime Frank, Jacques Bihozagara, Fofo, bosebakaba bararirimbaga muri Joyous Melody.

Itorero rya City Light Foursquare Gospel Church rimaze kuba ubukombe mu Rwanda no hanze yarwo. Risanzwe rifite amatorero menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangijwe na ba kavukire kandi ayo matorero akorana bya hafi n’itorero rya CityLight Foursquare Gospel Church mu Rwanda riyoborwa na Bishop Prof Fidele Masengo.

Iki giterane gitegerejwe na benshi muri Leta ya Arizona, kizaba kuva kuwa 03/10/2024 kugeza tariki 06/10/2024 kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana barimo Bishop Prof Dr Fidele Masengo, abaramyi Gentil Misigaro na Aime Frank, Apostle El Hadji Dialo, Pastors Wilmer Alden & Laura Dueck bazaturuka mu gihugu cya Canada na Pastor Depapa.

Gentil Misigaro na Aime Frank bategerejwe muri iki gitaramo ni abaramyi b'amazina akomeye mu muziki wa Gospel mu Karere. Gentil utuye muri Canada, yamamaye mu ndirimbo "Biratungana" imaze kurebwa na Miliyoni 7.5 kuri Youtube naho Aime Fank yamamaye mu ndirimbo "Ubuhamya" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.8 kuri Youtube.

Itorero rya CityLight Foursquare Gospel Church Rwanda rishumbwe na Bishop Prof Dr Fidele Masengo, rikomeje ibikorwa bigamije kubaka umuntu wuzuye ni ukuvuga ufite ubwenge, umubiri muzima, umwuka n’ubugingo buzima. Riherutse gukora igiterane kinini cyiswe "Africa Ignite Connection’ cyabaye mu kwezi kwa Munani.

Mu mu Cyumweru gishize iri torero ryakoze igiterane cy’Umuryango cyiswe "Family Connection Week"- cyatumiwemo umukozi w'Imana w'umunyarwanda ukunzwe cyane witwa Pastor Senga Emmanuel wahembuye ubugingo bw’abitabiriye iki giterane.

Mu bikorwa by’iterambere, Itorero rya CityLight Foursquare Gospel Church riherutse kubakira abaturage amariba y’amazi mu Turere twa Kamonyi na Gasabo. Mu muziki, iri Torero rifatiye runini Gospel kuko ribarizwamo amatsinda y'ibigugu nka Gisubizo Ministries, Alarm Ministries, Joyous Melody, Ben & Chance, James na Daniella n'abandi.


Gentil Misigaro azaririmba muri iki gitaramo kizabera muri Amerika


Aime Frank utuye muri Amerika ategerejwe muri iki gitaramo cyo muri Arizona


Bishop Prof Dr Fidele Masengo hamwe n'umugore we Pastor Solange Masengo


Abaramyi bakunzwe cyane bagiye guhurira mu gitaramo muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND