RFL
Kigali

Canada: Yves Rwagasore waririmbye "Njyewe Yesu yankunze" yateguye igitaramo "Glorious Hymns"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/10/2024 14:04
0


Umuramyi Yves Rwagasore wamenyekanye mu ndirimbo "Njyewe Yesu yankunze" yaririmbanye na Espe K, ikaba imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni kuri Youtube, yateguye igitaramo gikomeye yise "Glorious Hymns".



Yves Rwagasore umwibuke mu ndirimbo nka "Njyewe Yesu yankunze" yakoranye ba Espe Ikaba, "Wowe ntujya uhemuka", "Umugambi w'Imana", "Narababariwe" n'izindi. Benshi bakaba bamuzi mu mwanya wo kwegerana n'Imana mu buryo bwo kuyiramya akaba ari igikorwa yise "Upper room".

Kuri ubu afite indirimbo nshya yitwa "Thank You God" iri mu rurimi rw'Icyongereza, ubutumwa akaba ari ugushima Imana uburyo ihambaye, ikomeye kandi ko irinda ijambo ryayo ikarisohoza, "muri make ni ugushima Imana ku byo yakoze ibyo irimo ikora nibyo izakora".

Yanakomoje ku gitaramo ari gutegura cyiswe "Glorious Hymns Live Concert" giteganyijwe kuwa 14 Ukwakira 2024 muri Ottawa muri Canada. Aragira ati: "Nahisemo iri zina 'Glorious Hymns' nshingiye ku bindimo n'abandi banyotewe ibihe byo kuramya Imana".

Avuga ko ari igitaramo kizabamo ubwiza bw'Imana no kuyiramya byimbitse bikiza imitima bikanazamura icyubahiro cy'Imana (Glory of God). Yongeyeho ari "Ni igitaramo kizaba kiri 'Live' mu buryo bw'umuziki/bw'imiririmbire. Abo tuzataramana uko iminsi izagenda yegereza tuzabatangariza byose uko bizaba byifashe".

Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya "Thank You God", ateganya gusohora indi mbere y'igitaramo, hanyuma igitaramo cyarangira  akazakomeza gukora kuri album vol 3. Ati "Iyi ndirimbo nshya "Thank You God" ni yo ndirimbo ya mbere itangira kuri Vol 3 nzasoza umwaka utaha 2024 nteganyamo na Live Recording".


Yves Rwagasore akomeje kwerekwa urukundo rwinshi mu muziki

Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo nshya yise "Thank You God"

Yves Rwagasore agiye gukora igitaramo gikomeye cyo gusingiza Imana

REBA INDIRIMBO NSHYA "THANK YOU GOD" YA YVES RWAGASORE


REBA INDIRIMBO "NJYEWE YESU YANKUNZE" YA YVES RWAGASORE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND