Kigali

Ibyaranze ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Edgars Rinkēvičs wa Latvia

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/10/2024 11:37
1


Perezida Kagame na mugenzi we Perezida Edgars Rinkēvičs wa Latvia bamaze kugirana ibiganiro kuri uyu wa Gatatu, aho yanasuye inzu ndangamurage y'iki gihugu, akanasobanurirwa amateka yacyo.



Nyuma yo kugirana ibiganiro hagati yabo, Perezida Kagame na Perezida Edgars Rinkēvičs banitabiriye ibiganiro byahuje amatsinda y’abayobozi batandukanye muri ibi bihugu bibiri.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana.

Ubwo yageraga muri Latvia, Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage y’iki gihugu aho yagiye asobanurirwa amateka ya Latvia.

Byitezwe kandi ko azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia  ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hateganijwe ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Latvia ruzamara iminsi itatu nk'uko itangazo rya Perezidansi y'iki gihugu yabitangaje ku wa mbere w'iki cyumweru.

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Edgars wa Latvia

Aba bakuru b'ibihugu bagiranye ibiganiro kuri uyu wa Gatatu

Banitabiriye ibiganiro byahuje abayobozi batandukanye b'ibihugu byombi


Perezida Kagame yatemberejwe inzu ndangamurage ibumbatiye amateka ya Latvia

Umubano w'u Rwanda na Latvia watangiye mu 2007







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jamex2 months ago
    Nibyo Koko umubano hagati yibihugu byombi ugomba gusigasigwa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND