Ubwo yari ari mu Nteko ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye ku wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024, Amb. Rwamucyo Ernest, uhagarariye u Rwanda muri Loni, yavuze ko Rwanda rwagaragaje ko amahitamo n’amavugurura bikenerwa mu mitegekere y’Isi bidakorwa ku bw’inyungu z’iki gihe gusa ahubwo ko agamije kubaka ahazaza hayo hazira ivangura n'ubusumbane.
Mu
butumwa yatanze muri iyi Nteko Rusange yagaragaje ko umutekano muke ugaragara
hirya no hino ku Isi, asaba ko hashyirwa imbere ubumwe bw’abayituye kugira ngo
haboneke ituze n’iterambere rirambye.
Yifashishije
amahitamo y’Abanyarwanda nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, Rwamucyo yavuze ko igikenewe atari ugukora amahitamo ashoboka ahubwo ko
ari ugukora amahitamo akwiye ku bw’inyungu rusange.
Ati:
“U Rwanda ruzi neza ingaruka z’ivangura kuri sosiyete, bitari gusa ku muryango
mugari w’ibihugu. Nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
twisanze aho bitugoye, duhitamo ubumwe kuruta ivangura ku bwo kubaho kwacu. Aya
mahitamo ntiyari yoroshye ariko yari akwiye, ndetse afasha kubaka u Rwanda rwa
nyuma ya jenoside. Isi, magingo aya, nayo ihagaze ahayigoye nk’aho u Rwanda
rwari ruri.”
Amb.
Rwamucyo kandi yagaragaje ko aya mahitamo y’Abanyarwanda atari mu nyungu zabo
gusa ahubwo n’Akarere rutuyemo ndetse n’Umugabane wa Afurika, aho rugira
uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika ndetse no ku
Isi binyuze muri Loni.
Nubwo
bimeze bityo, hirya no hino ku Isi ndetse no ku Mugabane wa Afurika,
haracyagaragara ibibazo by’umutekano muke n’intambara zitwara ubuzima
bw’abatari bake.
U
Rwanda rwijeje ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu bufatanye n’ibihugu
byose mu kubaka iterambere rusange ry’Isi.
TANGA IGITECYEREZO