RFL
Kigali

Uko bamwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bazagera mu mwiherero w'Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/10/2024 10:06
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri ifitanye n'ikipe y'igihugu ya Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025, gusa ntabwo abakinnyi bose bakina hanze y'u Rwanda bari bawugeramo.



Kuwa Mbere ni bwo Amavubi yatangiye umwiherero ndetse ahita anakora imyitozo ya mbere yabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Stade Amahoro. Abakinnyi batangiye Umwiherero ni abahamagawe bakina muri shampiyona yo mu Rwanda ndetse na Johan Marvin usanzwe akinira ikipe ya Yverdon Sports FC yo mu Busuwisi.

Abandi bakinnyi bahamagawe bakina hanze bazagenda bahagera nyuma bitewe nuko bamwe aho bakina ho imikino ya shampiyona ikiri gukinwa kugeza mu mpera z'iki Cyumweru.

Biteganyijwe ko Gitego Arthur usanzwe ukinira AFC Leopards yo muri Kenya arahagera kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Ukwakira, Buhake Clement Ullensaker/Kisa IL yo mu cyiciro cya kabiri cya Norway azagera mu mwiherero ku wa Kane taliki ya 3 Ukwakira Saa Saba z'Amanywa;

Mugisha Bonheur ukinira Stade de Tunisien na Ishimwe Anicet ukinira Olympique De Beja zo muri Tunisia bo bazahagera kuwa Gatandatu taliki ya 5 Ukwakira Saa sita n'iminota 50 z'ijoro.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakina na Benin mu mukino ubanza wo ku munsi wa Gatatu taliki ya 10 Ukwakira naho uwo kwishyura ukinwe taliki ya 15 Ukwakira muri Stade Amahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND