RFL
Kigali

DR Congo: Buri saha abagore babiri bafatwa ku ngufu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/09/2024 9:00
0


Umuryango w’abaganga batanga ubufasha, Médecins Sans Frontières (MSF), uvuga ko wavuye abantu barenga 25,000 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri DR Congo mu mwaka wa 2023 gusa, igaragaza ko abo ari abantu babiri buri saha, kandi ko 90% bakorewe ibyo ari abo mu ntara ya Kivu ya Ruguru.



MSF yatangaje ko kuva yatangira gukorera muri DR Congo, mu 2023 ari bwo bwa mbere yabaruye umubare munini cyane w’abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwe mu bagore bafashwe ku ngufu baganiriye na BBC ariko utashatse gutangaza umwirondoro we yagize ati: “Nasambanyijwe ku ngufu iwanjye. Nahungiye hano nshaka amahoro, ariko naho ndongera mfatwa ku ngufu. Buri gihe iyo mbitekereje numva nta gaciro mfite. Ngendana agahinda, nta cyizere ngifitiye abantu. Rero naje hano gusaba abaganga ubufasha. Bankoresheje imyitozo ifasha guhumeka. Irafasha”

Yatangaje ko afatwa ku ngufu bwa mbere banasize bamukomerekeje bamujombye icyuma mu buryo bukomeye kandi banamuteye inda. MSF ivuga ko 98% by’abakorewe biriya byaha ari abagore n’abakobwa.

Kimwe n’uyu mugore, benshi mu bakorewe iryo hohoterwa ni abari mu nkambi ziri mu nkengero z’umujyi wa Goma zirimo abahunze imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta yongeye kubura kuva mu mpera ya 2021, iyo mirwano yatumye abantu barenga igice cya miliyoni bava mu byabo bahungira i Goma no mu nkengero zaho, nk’uko ONU ibivuga.

Jackie Mutanda umaze imyaka irenga 10 akorana na MSF, avuga ko atigeze abona ibintu nk’ibi mbere.

Ati: “Hano abagore bafatwa nk’ibikoresho. Nta cyubahiro gihabwa ababyeyi. Dushobora kwakira umugore umwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru kimwe. Buri nshuro yaje kubera impamvu imwe, gufatwa ku ngufu. Tuyoberwa icyo tubabwira.”

Yongeraho ati: “Baratubwira bati ‘iwacu aho twabaga badufataga ku ngufu. Duhungiye hano naho turimo gufatwa ku ngufu, turasohoka ngo tujye gushakira abana icyo kurya tugafatwa ku ngufu. Dukore iki?’ Tukabura icyo tubasubiza”.

Mu buhamya bwabo, bibiri bya gatatu (2/3) by’abagore bakorewe aya mabi bari bafatiweho imbunda, bari mu nkambi cyangwa ku misozi iri hafi yazo aho biba ngombwa ko bajya gushaka ibiribwa, amazi cyangwa inkwi.

Abatanga ubuvuzi bavuga ko bigenda bigorana kubona ibikoresho bihagije uko abakorerwa iri hohoterwa biyongera. Ko hari ubukene bw’ibikoresho byo kwita ku bafashwe ku ngufu ndetse ko batabona ubufasha mu by’amategeko.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND