RFL
Kigali

Yari yarakatiwe urwo gupfa! Umugabo wari umaze imyaka 56 muri gereza yafunguwe abaye umwere

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/09/2024 15:25
0


Mu Buyapani inkuru ikomeje guca ibintu ni iy'umugabo witwa Iwao Hakamada wagizwe umwere agafungurwa nyuma yo kumara imyaka 56 muri gereza yarafunzwe ashinjwa ubwicanyi atakoze.



Abizera Imana ni bo bakunze kuvunga ngo:''Ibitangaza biba buri munsi'. Ibi ni byo byabaye ku mugabo witwa Iwao Hakamada wo mu Buyapani wafunguwe akongera kubona izuba akanahumeka umwuka wo hanze nyuma yo kumara imyaka 56 muri gereza yarahamijwe icyaha atakoze.

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo umucamanza mukuru w'urukiko rwa Shizuoka District Court witwa Kunii Tsuneishi yagize umwere Hakamata agategeka ko ahita afungurwa nyuma yo gusanga yari afungiye icyaha cy'ubwicanyi atakoze.

Byagenze gute ngo Iwao Hakamada afungirwe icyaha atakoze imyaka 56?

Iwao Hakamada yahoze ari umutoza w'umukino w'iteramakofi kuva mu 1957 kugeza mu 1962 ubwo yabirekaga kubera ko nta mafaranga menshi yabikuragamo. Yahise ajya gukora mu kabari we n'umugore we bafatanya.

Mu 1968 ubwo umukoresha we wamuhaye akazi mu kabari yapfanaga n'umuryango we bishwe, Hakamada yahise atabwa muri yombi acyekwaho ko ari we wahitanye umuryango wa 'Boss' we kuko bari bamaze igihe bafitanye ibibazo.

Ubwo yatabwaga muri yombi, Hakamada yaje kwemera icyaha gusa nyuma y'ibyumweru bibiri aza kubihakana asaba kujurira avuga ko ubwo yemeraga icyaha ko yagikoze yabeshyaga ahubwo ko ari abapolisi bamukubise kugeza yemeye icyaha.

Gusa kuko mu Buyapani batemerera abahamwe n'icyaha cy'ubwicanyi kujurira, Hakamata yarabyangiwe aguma muri gereza yarakatiwe igihano cy'urupfu kugeza ubwo bagikuyeho bakamuha icyo kumara ubuzima bwe bwose muri gereza.

Uko imyaka yagiye yicuma ni na ko Iwao Hakamata yakomeje kuvuga ko arengana ko atigeze yica umuryango w'uwahoze ari umukoresha we. Mu 2014 ni bwo umwunganizi wa Hakamata yabwiye urukiko ko hari ibimenyetso ntakuka byerekana ko ari umwere anasaba ko urubanza rwasubukurwa.

Ibimenyetso byaje kuboneka urubanza rusubukurwa mu 2023 basanga Hakamata yafunzwe mu buryo bw'amaherere ndetse na polisi yaragize uruhare mu guhisha ibimenyetso. Amaraso basanze ku mwambaro w'umukoresha we wishwe ntabwo yari aya Hakamata nk'uko polisi yabivuze ahubwo ngo bayashyizeho ubwo bamukubitaga bakamukomeretsa.

Umucamanza Tsukeneishi yavuze ko mu ifungwa rya Hakamada habayemo ikibazo cy'aba polisi bariye ruswa bahishira umunyacyaha w'ukuri bagahimbira ibimenyetso bishinja Hakamata. Umwe mu bapolisi babikoze ukiriho ari mu batanga buhamya bashinjuye Hakamada.

Ubu Iwao Hakamada wafunzwe mu 1968 afite imyaka 30, yasohotse muri gereza afite imyaka 87 y'amavuko. CNN yatangaje ko ari igitangaza kubona Hakamata yaremerewe ubujurire kuko mu Buyapani byibuze 999 bakatiwe ntabwo bemererwa kujurira. Hakamada abaye umwe mu bantu bafunzwe igihe kinini mu Buyapani bazira ubusa.

Hakamada yahoze ari umutoza w’iteramakofi mbere y’uko afungwa 


Nyuma yo kuba umwere, Iwao Hakamada yaganiriye n’itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND