RFL
Kigali

FC Barcelona igiye kwitabaza umunyezamu wari warasezeye kuri ruhago

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/09/2024 20:12
0


Ikipe ya FC Barcelona yamaze kumvikana n'Umunyezamu ukomoka Poland wari wararetse ruhago, Wojciech Szczęsny ko yayerekezamo nyuma y'uko ivunikishije Ter Stegen by'igihe kirekire.



Ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ya Espagne; Villarreal FC yari yakiriye FC Barcelona batazira “La Blaugrana". 

Uyu mukino warangiye FC Barcelona icyuye amanota yose imbumbe nyuma yo gutsinda ibitego bitanu byinjijwe na Robert Lewandowski [2], Pablo Torre, na Raphinha [2]; ibyatumye iyi kipe y’i Catalonia yuzuza intsinzi 6/6, amanota 18/18.

Muri uyu mukino ariko Marc André ter Stegen yasamye umupira mu kirere, amanuka nabi yikubita hasi ahita asahorwa asohorwa mu kibuga. 

Nyuma y’uyu mukino, Barcelona yemeje ko uyu mukinnyi yavunitse by'igihe kirekire igira iti “Ibizamini byakozwe byerekanye ko Marc André ter Stegen yavunitse burundu mu ivi [tendon rotulien] ry’ibumoso”. 

Byari mbere y’uko byemezwa ko azamara amezi ari hagati y’arindwi n’umunani atagaragara mu kibuga. Iyi kipe yahise itangira urugendo rwo gushaka undi mukinnyi uzajya mu biti by'izamu ryayo bitewe nuko Umunya-Espagne wari wungirije ter Stegen, Iñaki Peña w’imyaka 25 y’amavuko nta ikizere afitiwe dore ko amaze gukina imikino itarenze 25 muri iyi kipe kuva yakwambara umwambaro wayo muri 2019.

Umunyamakuru Fabrizio Romano yamenye amakuru avuga ko ikipe ya FC Barcelona yamaze kumvikana na Wojciech Szczęsny wari warasezeye kuri ruhago ko agiye kuyisinyira igihe k'ingana n'umwaka 1 ari umukinnyi wayo.

Uyu mukinnyi w'imyaka 34 ukomoka muri Poland yakiniye amakipe arimo Arsenal, Brentford, As Roma na Juventus akaba ari na yo yaherukaga mu kibuga akinira mu mwaka ushize w'imikino.

Wojciech Szczęsny wari wararetse ruhago burundu yemeranyije na FC Barcelona ko agiye kuyisinyira umwaka umwe ari umukinnyi wayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND