RFL
Kigali

Umupira w'amaguru mu Rwanda ugiye gusubira ku ivuko

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/09/2024 17:37
0


Mu mpera z'iki Cyumweru Umupira w'amaguru w'u Rwanda uraba wasubiye ku ivuko aho amakipe 2 akomeye, Rayon Sports na APR FC ziraba ziri kubarizwa mu Karere ka Rubavu.



Umupira w'amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe ku Isi ndetse byagorana ko hari igihugu wasanga kitawukina bwaba mu buryo bwa kinyamwuga se cyangwa butari ubwa kinyamwuga. Nubwo mu bihugu byinshi wahasanga uyu mukino, ariko benshi bazakubwira ko igihugu kimwe gifatwa nk'aho aricyo cyawibarutse ari Brazil.

Iki gihugu kizwiho kugira abakinnyi benshi bafite impano zitangaje zo gukina umupira w'amaguru kuva mu myaka ya kera no kugeza ubungubu dore ko n'uri kugera amajanja igihembo gihabwa umukinnyi mwiza ku Isi cya Ballon d'Or, Vinicius Junior ari ho akomoka.

Nk'uko kuri ubu iyo uvuze u Rwanda benshi bumva igihugu gifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere ndetse kikagira n'Ubuyobozi bwiza, ni na ko iyo uvuze Brazil benshi bumva umupira w'amaguru.

Kugira ngo wumve uburyo ki iki gihugu gikomeye muri uyu mukino ni uko no mu Rwanda dufite agace kajya kacyitirirwa bitewe nuko ari kamwe mu gafatwa nk'agatanga impano nyinshi mu mupira w'amaguru. Ako gace ni akarere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru.

Aka gace katanze impano zitandukanye mu mupira w'amaguru w'u Rwanda zirimo Sibomana Abdoul, Haruna Niyonzima, Muhadjili Hakizimana, Bizimana Djihad, Jacques Tuyisenge, Djabiri Mutarambirwa, Salomon Nirisarike, Emery Bayisenge, Hamdan Bariyanga, James Tubane, Mugabo Gabriel ndetse n'abandi benshi cyane utarondora.

Ikindi kandi aka gace gafite ikipe ya Etincelles FC iri mu makipe yashinzwe mbere mu Rwanda ndetse no mu myaka ya kera ikaba yari ikomeye dore ko yigeze no kujya isohokera igihugu.

Mu magambo macye uramutse uvuze ko Rubavu ari iwabo w'umupira w'amaguru mu Rwanda nta wagutera ibuye cyangwa se ngo aguseke kuko ibyo waba uvuga bifite ibimenyetso.

Umupira ugiye gusubira ku ivuko

Mu mpera z'iki Cyumweru ubwo haraba hakinwa imikino yo ku munsi wa gatanu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, mu karere ka Rubavu barakira amakipe akomeye afatwa nk'ikirango cy'umupira w'u Rwanda.

Kuwa Gatandatu Saa Cyenda ikipe ya Rutsiro FC izaba yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda. Uyu mukino ugiye kuba mu gihe Rutsiro FC imaze iminsi yitwara neza kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 n'amanota 7 nyuma yuko itsinze Vision FC igitego 1-0, igatsinda Bugesera FC ibitego 3-2 ikanganya na AS Kigali 0-0.

Ni mu gihe Rayon Sports yo igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 7 n'amanota 5 gusa yo ikaba igifite umukino w'ikirarane. Muri rusange imibare yerekana ko aya makipe yombi amaze guhura inshuro umunani, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo enye, bakanganya eshatu naho Rutsiro FC ikaba yaratsinzemo inshuro imwe.

Ku Cyumweru Saa Cyenda ikipe ya Etincelles FC izaba yakiriye APR FC kuri Stade Umuganda. Iyi kipe ya Etincelles FC igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 11 n'amanota 3 nyuma y'uko yanganyije na Mukura 0-0, igatsindwa na Etincelles FC 2-0 ikananganya na Bugesera FC 0-0.

APR FC yo izaba ikina umukino wayo wa mbere muri shampiyona bitewe n'uko indi mikino yose yakinwe iri mu mikino ya CAF Champions League ariko kuri ubu ikaba yarasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri.

Mu mpera z'icyumweru APR FC na Rayon Sports ziraba zibarizwa i Rubavu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND