Mu gihe hamaze igihe havugwa byinshi bitari byiza mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yagaragaje ko ababajwe cyane no kuba inzango n’ubugizi bwa nabi bivugwa mu myidagaduro muri iki gihe, bamwe babifata nk’urwenya.
Mu butumwa burambuye
yashyize ku rubuga rwe rwa X, Miss Jolly yanditse agaragaza ko hari impano
nyinshi zigendera muri ibi bibazo kubera inzangano ziri mu ruganda
rw’imyidagaduro mu Rwanda, abanyempano bakagenda bapfukiranwa burundu
kandi ntibivugwe.
Yagize ati: “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibiri kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro yacu nk’urwenya [...] Abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga n’ubwamamare.
Impano z’abakiri bato zarasenywe izindi ziricwa. Ku bw’ibyo, ni ingenzi
kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukumva abo nibura bagerageje kuvuga,
hakabaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakabaho gutangira bundi
bushya uruganda rugashyirwa ku murongo.”
Miss Jolly yasoje ubutumwa bwe
avuga ko ahandi uruganda rw’imyidagaduro ruri mu byinjiza agatubutse, bityo
hakwiriye kubaho gutunga itoroshi ku bibera aho abantu batabona.
Ati: “Uruganda
rw’imyidagaduro ni isoko y’inyungu mu duce dutandukanye tw’isi. Ni ingenzi
kwita cyane ku bibera inyuma y’amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza kurugira
urwunguka nk’uko ahandi bimeze.”
Miss Jolly agarutse kuri
iki kibazo mu gihe hamaze iminsi hagaragara umwuka mubi muri bamwe mu bagize
uruganda rw’imyidagaduro ndetse bamwe bashinjanya gushaka kwica bagenzi babo.
Uru rugamba benshi bita ‘amayeri
yo kuryoshya imyidagaduro,’ rwatangijwe na Yago wamaze no guhunga igihugu
kubera ubugizi bwa nabi avuga buri mu myidagaduro nyarwanda.
Ni mu gihe mu minsi
ishize, Yago Pon Dat nyuma yo kwakira ubutumwa bwa Minisitiri Dr. Utumatwishima
Jean Nepo Abdalah, yemeye guca bugufi agaragaza ko ashaka gutanga umusanzu we
mu gukemura ibibazo biri muri 'Showbiz' avuga ko ari byo byateje amatiku no
gusebanya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.
Miss Mutesi Jolly yagaragajwe ko ashenguwe no kubona uburyo abantu bari gufata ibiri kubera mu myidagaduro Nyarwanda nk'imikino
TANGA IGITECYEREZO