RFL
Kigali

The Ben yateguje mu buryo budasanzwe indirimbo nshya

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/09/2024 12:59
0


Mugisha Benjamin [The Ben] witegura gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena, yamaze gutangaza itariki azashyirira hanze indirimbo nshya.



Nyuma y'uko aheruka kwitabazwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka 'Uno' y’umunya-Kenya, Bensoul,hakaza kandi 'Sikosa' yahuriyemo na Element na Kevin Kade.

The Ben yatangaje ko yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya tariki ya 27 Nzeri 2024.

Mu butumwa yasangije abamukurikira yashyize hanze amazina agera ku icumi, avuga ko harimo rimwe ry’indirimbo agiye gushyira hanze.

Atangaza ko umunyamahirwe yegukana ibihumbi 500Frw urimenya mbere.

The Ben yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye ku giti cye mu Kuboza 2023, ikaba ari indirimbo 'Ni Forever' ishingiye ku nkuru ye mpamo y’urukundo.

Byitezwe ko muri Mutarama 2024, azakorera igitaramo gikomeye muri BK Arena.

The Ben uri mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite yamaze guteguza indirimbo nshya 

Urutonde rw'amazina The Ben yashyize hanze yifuza ko hatoranywamo izina ry'indirimbo igiye kujya hanze ubikora mbere akegukana ibihumbi 500Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND