Umuramyi akaba n'umukinnyi wa Filime za Gikristo, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka Jado Sinza, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Esther Umulisa bamaze imyaka 8 bakundana.
Ku wa Kane tariki 05 Nzeri 2024, ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe, aba bombi bari bagaragiwe n'abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa Esther Umulisa.
Nk'uko byari muri gahunda yabo, kuri uyu wa 21 Nzeri 2024 bakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse banasezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera.
Jado Sinza na Umulisa Ester bamaze imyaka 14 baziranye ndetse bakaba bakundanye mu gihe cy'imyaka 8 mbere y'uko bashyingiranwa kandi bagahurira ku mpano yo kuririmba.
Jado Sinza yakunzwe mu ndirimbo zirimo Amateka, Itorero, Goligotta, Ndi Imana yawe, Yesu Warakoze, Inkuru y’agakiza n’izindi.
Umukunzi we Esther Umulisa, bari bamaze igihe bari mu rukundo bagize ibanga ndetse basanzwe bakorana umurimo w’Imana aho Esther ari mu baririmbyi bakunze gufasha cyane Jado mu bitaramo no mu ndirimbo ze.
Nyuma y'imyaka 8 bakundana, Jado Sinza na Umulisa bashyingiranwe kuzabana akaramata
Ubukwe bwabo bwabereye muri ADEPR Remera
Jado Sinza na Umulisa Ester bahuriye ku mpano yo kuririmba
Jado Sinza na Umulisa Ester bahamirije isezerano ryo gushyingiranwa muri ADEPR Remera
Imbere y'Imana, Jado Sinza na Umulisa Ester ni umugabo n'umugore
TANGA IGITECYEREZO