RFL
Kigali

Impamvu yo gutandukana kwa Nikuze n’umuhanzi Triqa Blu wa Nigeria

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/09/2024 13:06
0


Triqa Blu yagaragaje ko urugendo rw’urukundo rwe na Musanase Laura [Nikuze] rwageze ku musozo ku mpamvu zitabaturutseho.



Muri Gashyantare 2024, ni bwo inkuru z’urukundo rwa Nikuze na Triqa zarushijeho kwamamara.

Bizakugenda bikura kugera muri Kanama 2024, ubwo uyu mukobwa yahamyaga urwo akunda uyu muhanzi.

Kuri ubu uyu muhanzi wo muri Nigeria ubarizwa muri Deealoh iheruka gusinyisha Kivumbi King, yamaze gutangaza ko urukundo rwabo rwageze ku musozo.

Ati”Nk’umugabo ndumva ko bikwiriye gutangaza ko urukundo rwanjye na Laura rwageze ku musozo.”

Agaragaza ko batandukanye kubera impamvu z’imiryango.

Ati”Imiryango yacu ntabwo yashimye umubano wacu, tukaba twahisemo gutandukana buri umwe agashakira ahandi.”

Triqa kandi yumvikanishije ko azakomeza kuba hafi uyu mukobwa utaragira icyo atangaza.

Ati”Nyuma y’ibyo, njyewe na Laura tuzakomeza kuba inshuti no gufasha aho biri ngombwa.”

Triqa ariko nubwo ari uwo muri Nigeria atuye mu Bwongereza.Urukundo rwa Nikuze na Triqa rwageze ku musozo nyuma y'igihe bameranye neza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND