Triqa Blu yagaragaje ko urugendo rw’urukundo rwe na Musanase Laura [Nikuze] rwageze ku musozo ku mpamvu zitabaturutseho.
Muri Gashyantare 2024, ni bwo inkuru z’urukundo rwa Nikuze
na Triqa zarushijeho kwamamara.
Bizakugenda bikura kugera muri Kanama 2024, ubwo uyu
mukobwa yahamyaga urwo akunda uyu muhanzi.
Kuri ubu uyu muhanzi wo muri Nigeria ubarizwa muri Deealoh iheruka gusinyisha Kivumbi King, yamaze gutangaza ko urukundo rwabo rwageze ku musozo.
Ati”Nk’umugabo ndumva ko bikwiriye gutangaza ko urukundo
rwanjye na Laura rwageze ku musozo.”
Agaragaza ko batandukanye kubera impamvu z’imiryango.
Ati”Imiryango yacu ntabwo yashimye umubano wacu, tukaba
twahisemo gutandukana buri umwe agashakira ahandi.”
Triqa kandi yumvikanishije ko azakomeza kuba hafi uyu mukobwa
utaragira icyo atangaza.
Ati”Nyuma y’ibyo, njyewe na Laura tuzakomeza kuba inshuti
no gufasha aho biri ngombwa.”
Triqa ariko nubwo ari uwo muri Nigeria atuye mu
Bwongereza.
TANGA IGITECYEREZO