Mu gihe mu Rwanda ibyamamare bitandukanye bigenda bihuzwa n’amashusho y’urukozasoni atandukanye no muri Uganda bimaze kuba uko aho ubu bigeze kuri Juliana Kanyomozi.
Guhera ku wa Gatanu ku mbuga hari guhererekanwa amashusho
y’urukozasoni bivugwa ko ari aya Juliana Kanyomozi.
Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzikazi w’ibigwi, bagaragaza ko
batari biteguye ibintu nk’ibyo kuri uyu muhanzikazi.
Gusa uyu muhanzikazi yatangaje ko ntaho ahuriye nayo.
Ati”Hari amashusho akomeje guhererekanwa bavuga ko ari
ayanjye. Nagira ngo menyeshe abantu mwese n’abakunzi banjye ko atari njye.”
Anavuga ko atazi abari inyuma y’ibiri gukorwa, asaba abantu
kumugereza aya makuru ahantu hose hashoboka.
Juliana Kanyomozi ugiye kuzuza imyaka 44, ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kirekire.Aho yagiye atanga ibyishimo mu ndirimbo zikoze mu njyana zirimo R&B na Afrobeat.
Yamamaye mu ndirimbo zirimo Mama Mbiire yakoranye na Bobi
Wine, Haturudi Nyuma na Kidum, Diana n’izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO